Amagare: Isiganwa "Kigali City tour" rizitabirwa n’amakipe 9

Amagare: Isiganwa ‘Kigali City tour’ rizitabirwa n’amakipe 9
Isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka umujyi wa Kigali ryiswe (Kigali City Tour) zizaba ku cyumweru tariki 21/10/2012 rizitabirwa n’amakipe 9 agize ishyirahamwe ry’umukino w’amagere mu Rwanda (FERWACY).

Iri siganwa rifatwa nka shampiyona nyarwanda y’umukino w’amagare, rizitabirwa n’abakipe afite ikipe y’abagabo n’iy’abagore. Ayo makipe ni Cine Elmay, Benediction Club, Rapide Bicycle Club, Les Amis Sportifs, Satellite Club, Kiramuruzi Cycling Tour, Cycling Club for All, Abahizi na Fly Cycling Club.

Muri iri siganwa rizanyura mu bice byinshi by’umujyi wa Kigali, biteganyijwe ko abagabo bazasiganwa intera ingana na kilometero 120, naho abagore basiganwe kilometero 60.

Umuyobozi wa FERWACY, Aimable Bayingana, avuga ko amakipe yose uko ari icyenda yamaze kwemeza ko azitabira iri siganwa, kandi ngo bizeye ko rizagenda neza cyane kurusha ayabaye mbere, kuko uyu mwaka abakinnyi babonye umwanya wo kwitegura uhagije.

Abasiganwa bazahagurukira kuri Stade Amahoro i Remera saa tatatu za mu gitondo, bakazanyura chez Lando – Gishushu- RDB – Nyarutarama – Utexrwa – Kinamba – Muhima – Rond point centre ville – Gitega – Nyamirambo – Kimisagara – Nyabugogo – Route des poids lourds – Kanogo – Rwandex – Zion Temple – Kicukiro centre – Sonatube – Remera Giporoso – Club la Paisse – Kigali Parents school – Kimironko – KIE – Police – Stade Amahoro.

Ibyo bice by’umujyi wa Kigali abagabo bazabizenguruka inshuro ebyiri, naho abagore bahazenguruke inshuro imwe.

Niyonshuti Adrien ni we wegukanye irushanwa ry'ubushize kandi n'ubu niwe uhabwa amahirwe.
Niyonshuti Adrien ni we wegukanye irushanwa ry’ubushize kandi n’ubu niwe uhabwa amahirwe.

Nibarangiza iyo ntera, badahagaze, bazasiganwa ikindi gice cy’umujyi wa Kigali, aho bazava kuri stade Amahoro bakanyura chez Lando – Gishushu- RDB – Nyarutarama – Kinyinya – Kibagabaga Hospital – Kimironko - KIE – Police – Stade Amahoro. Icyi gice cy’umujyi abagabo bazakizenguruka inshuro ebyiri, nago abagore bakizenguruke inshuro imwe.

Isiganwa ryo kuzenguruka umujyi wa Kigali umwaka ushize ryegukanywe na Adrien Niyonshuti ahabwa igikombe n’amafaranga ibihumbi 300, ndetse n’iry’uyu mwaka akaba ahabwa amahirwe yo kuryegukana.

Niyinshuti ukina nk’uwabigize umwuga muri MTN Qubekha muri Afurika y’Epfo yageze mu Rwanda mu ntangiro z’icyumweru, akaba amaze iminsi yitegura iryo siganwa rizamara umunsi imwe.

Uzatwara umwanya wa mbere azahabwa igikombe cya shampiyona ndetse n’amafaranga ariko kugeza ubu ntabwo FERWACY iratangaza ingano yayo.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka