Abakinnyi 50 b’abagabo na 15 b’abagore nibo bazitabira isiganwa ry’amagare ryo kurwanya ruswa

Abakinnyi 65 harimo 15 b’abagore bakina umukino w’amagare mu Rwanda nibo bazitabira isiganwa ry’amagare rigamije kurwanya ruswa, rizaba ku wa gatandatu tariki 08/12/2012.

Iryo siganwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’Urwego rw’Umuvunyi mu rwego rw’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, rizitabirwa n’abakinnyi baturutse mu makipe yose icyenda agize Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare.

Ayo makipe ni Cine Elmay, Benediction Club, Rapide Bicycle Club, Les Amis Sportifs, Satellite Club, Kiramuruzi Cycling Tour, Cycling Club for All, Abahizi na Fly Cycling Club.

Bitandukanye n’umwaka ushize ubwo iri siganwa ryatangiraga gukinwa abasiganwa bazenguruka umujyi wa Kigali gusa, uyu mwaka bwo bazazenguruka igice gitoya cy’umugi wa Kigali, hanyuma berekeze i Muhanga bagaruke mu mujyi wa Kigali.

Kuwa gatandatu, abasiganwa bazahaguruka kuri Stade Amahoro saa tatu za mu gitondo, banyure ku Gishushu-Nyarutarama- Utexrwa-Kinamba- Nyabugogo- Muhanga bagaruke i Kigali.

Mu kugaruka i Kigali, nibagera Nyabugogo, bazerekeza ku Kinamba- bazamuke Muhima- mu mujyi, Gitega, berekeza kuri Stade ya Kigali i Nyamurambo ahazasorezwa isiganwa.

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Emmanuel Murenzi, avuga ko iri siganwa rizitabirwa n’abakinnyi bose bakomeye mu Rwanda, rizafasha abakinnyi bakiri batoya kuzamuka ndetse n’abatari bazwi nabo bakazahabwa umwanya wo kwigaragaza.

Umukinnyi uzaba uwa mbere muri riri siganwa azahabwa amafaranga ibihumbi 250 kandi n’ikipe izaba iya mbere ikazahabwa amafaranga ataramenyekana umubare ndetse n’igikombe.

Umwaka ushize, iri siganwa ryo kurwanya ruswa ryegukanywe na Gasore Hategeka mu bagabo, Angelique Mukandekezi aryegukana mu bagore, naho ikipe ya Benediction y’i Rubavu Hategeka akinamo itwara umwanya wa mbere.

Iri siganwa ntabwo rizagaragaramo Adrien Niyonshuti, kuko nyuma yo gukina isiganwa ‘Tour du Rwanda’ yasubiye muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya MTN Qubeka akinira.

Iri siganwa, rije nyuma ya ‘Tour du Rwanda’ iheruka kubera mu Rwanda ikaba yararangiye tariki 25/11/2012 yegukanywe n’umunya Afurika y’Epfo, Lill Daren.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka