Mu isiganwa ry’amagare ryo mu muhanda ryabaye mu rukerera rw’uyu munsi, Mugisha Moise uhagarariye u Rwanda ntiyabashije gusoza isiganwa.
Uruganda rwenga inzoga zisembuye n’izidasembuye SKOL nyuma ya Rayon Sports na SACA, ndetse na Fly Cycling, rugiye gutangira kwambika n’ikipe y’amagare ya Muhazi Cycling Generation.
Umunya-Espagne Cristian Rodriguez ukinira ikipe ya Total Direct Energie ni we wegukanye Tour du Rwanda yari imaze iminsi umunani ibera mu Rwanda.
Mu gace ka karindwi kakinwe buri mukinnyi asiganwa ku giti cye, Johnathan Restepo Valencia ni we wanikiye abandi nk’uko yari yabikoze umwaka ushize.
Umufaransa Rolland Pierre yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda, agace kavaga Kigali bakanyura mu karere ka Gicumbi, kakaza gusorezwa ku musozi wa Mont Kigali.
Umufaransa Rolland Pierre yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2021, kakaba kari agace ka Kigali-Gicumbi-Kigali, kabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021.
Ku nshuro ya gatatu, Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace muri Tour du Rwanda, naho umunya-Eritrea Eyob Metkel ahita ayobora urutonde rusange.
Valentin Ferron ukinira Total Direct Energie ni we wegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2021, ka Kigali-Musanze. Ku mwanya wa kabiri haje Pierre Rolland wa B&B, na ho ku mwanya wa gatatu haza Manizabayo Eric wa Benediction.
Nyuma yo gutwara agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2021 ka Kigali-Huye, Umufaransa Alan Boileau yongeye kwegukana agace ka Gatatu ko kuva i Huye kugera i Gicumbi, irushanwa ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021.
Alain Boileau ukomoka mu Bufaransa ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, kakaba ari agace Kigali-Huye ka Km 120.5, isiganwa ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gicurasi 2021.
Umunya Colombia Brayan Sanchez Vergara Stiven yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021, ako gace kakaba kari Kigali-Rwamagana.
Rimwe mu masiganwa y’amagare akomeye ku mugabane wa Afurika ari ryo Tour du Rwanda, riratangira i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 02 Gicurasi 2021, rikaba rigiye kuba mu gihe icyorezo cya Covid-19 kicyugarije u Rwanda n’isi muri rusange.
Uruganda rwega ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ‘Skol Brewery Rwanda’ rwamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), ko rutazaba umwe mu bafatanyanikorwa baryo muri Tour du Rwanda 2021.
Umufaransa Jean-Claude Hérault wayoboye Tour du Rwanda mu gihe cy’imyaka umunani yitabye Imana azize icyorezo cya Coronavirus.
Abakinnyi umunani muri 15 bari batoranyijwe mu mwiherero wa mbere nib o biyambajwe mu myitozo ya kabiri izavamo batanu bazahagararira Team Rwanda
Umukinnyi uzwi mu gusiganwa ku magare Areruya Joseph, yakoze ubukwe mu mpera z’iki Cyumweru n’umukunzi we Uwera Josephine
Harabura iminsi 30 ngo isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda" ngo ritangire
Urutonde rw’amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda yimuriwe muri Gicurasi rwamaze gutangazwa, nyuma y’iminsi yari ishize hatangazwa amakipe abiri abiri ku munsi
Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 17/03/2021 abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare batangiye umwiherero wa mbere wo gutegura Tour du Rwanda izaba muri Gicurasi 2021
Nyuma y’imyaka itatu ishize abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare begukanye imidali irindwi muri shampiyona Nyafurika, ubu ni bwo bagiye guhabwa agahimbazamusyi bagombaga guhabwa
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yakiriye ikipe y’igihugu y’Umukino w’amagare ‘Team Rwanda’, yegukanye imidari 14 muri Shampiyona Nyafurika y’Umukino w’amagare yabereye mu Misiri.
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yamaze kugera mu Rwanda, itahukanye imidali 14 yegukanye muri shampiyona nyafurika y’amagare.
Umunyarwanda Tuyizere Etienne yegukanye umwanya wa mbere ndetse n’umudali wa zahabu, naho Niyonkuru Samuel nawe w’u Rwanda aza ku mwanya wa gatatu
Ku munsi wa gatatu wa shampiyona nyafurika y’amagare iri kubera i Cairo mu Misiri, u Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu mukino ukinwa abahungu bafatanyije n’abakobwa
Ku munsi wa kabiri wa shampiyona nyafurika y’amagare, abakinnyi b’u Rwanda begukanye imidari itanu irimo iya Feza na Bronze
Amakipe yose y’U Rwanda yakinnye kuri uyu yegukanye imidari itatu y’umwanya wa kabiri mu gusiganwa ku makipe hakarebwa igiteranyo bakoresheje
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare “Team Rwanda”, yamaze guha amasezerano y’amezi atanu Sempoma Felix, asimbura Sterling Magnell wasoje amasezerano ye.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare (Team Rwanda), yageze i Cairo mu Misiri aho igiye guhatana n’ibindi bihugu muri shampiyona ya Afurika y’amagare
Umwana w’umuhungu witwa Iradukunda Valens wo mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Nemba mu Karere ka Burera, ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021 ari kumwe na bagenzi be bakinira Ikipe y’Igihugu y’Amagare, yuriye indege, yerekeza mu Gihugu cya Misiri muri shampiyona ya Afurika mu mukino w’amagare igiye (...)
Ikipe y’igihugu y’umukino w’Amagare yahagarutse I Kigali kuri uyu wa Gatandatu, yerekeza mu Misiri ahazabera shampiyona ya Afurika mu mukino w’amagare