Umwongereza Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal-QuickStep yo mu Bubiligi ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda kavaga Kigali gasorezwa i Rwamagana
Ikibuga cy’umukino w’amagare giherereye i Bugesera cyubatswe ku bufatanye n’ikipe ya Israël Premier Tech cyatashywe ku mugaragaro.
Ikirangirire mu isiganwa ry’amagare Chris Froome ukinira ikipe ya Israel Premier Tech yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa kane aho aje gusiganwa muri Tour du Rwanda 2023.
Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda” rigomba gutangira kuri iki Cyumweru rizitabirwa n’ibihangange birimo Chris Froome wegukanye Tour de France
Mu isiganwa ry’amagare ryo kuzirikana Intwari z’u Rwanda, Tuyizere Etienne na Nirere Xaverine ni bo baryegukanye
Umwongereza Chris Froome w’imyaka 37, wegukanye isiganwa ry’amagare rya Tour de France inshuro enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda 2023, iteganyijwe muri Gashyantare uyu mwaka.
Mu isiganwa Royal Nyanza Race ryabereye mu karere ka Nyanza kuri uyu wa Gatanu, Mugisha Moise yongeye kuba uwa mbere
Kuri uyu wa Gatanu mu karere ka Musanze habereye isiganwa ry’amagare ryiswe Musanze Gorilla Race, ryegukanywe na Mugisha Moise mu bagabo, na Ingabire Diane mu bagore.
Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda, yatangaje ko ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare iri muri cumi n’eshanu (15) zizitabira irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya ‘La Tropicale Amissa Bongo’ muri Gabon.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ugushyingo mu mujyi wa Kigali hatangajwe inzira zizifashishwa muri Tour Tour Du Rwanda 2023, ndetse hanatangazwa n’amakipe azitabira.
Mu isiganwa ry’amagare ryabereye mu bice by’akarere ka Nyaruguru na Huye, Mugisha Moise na Mukashema Josiane ni bi bo begukanye imyanya ya mbere mu byiciro by’abakuru.
Mu marushanwa yabereye mu Karere ka Musanze, agamije kugaragaza impano yo gusiganwa ku magare, yitabiriwe n’urubyiruko rwiganjemo abatwara abagenzi ku magare, rwo mu Mirenge 15 igize aka Karere, abahize abandi bashyikirijwe ibihembo binyuranye, mu rwego rwo kurushaho kubashyigikira, isiganwa rikaba ryegukanywe na (...)
Guhera ku itariki ya 1 kugeza ku ya 5 Ugushyingo uyu mwaka, mu Rwanda hazongera kubera irushanwa mpuzamahanga ry’amagare yo mu misozi ‘Rwandan Epic 2022’, rizaba rigizwe n’uduce dutanu.
Amakuru y’uko umukinnyi w’amagare w’Umunyarwanda Mugisha Samuel, ukinira ikipe yo muri Afurika y’Epfo yaba yaraburiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yumvikanye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo itumanaho ryari ryanze hagati ye na bagenzi be bakinana mu ikipe y’amagare ubwo bari bitabiriye irushanwa rya ‘Maryland (...)
Mu marushanwa yateguwe n’Akarere ka Burera, agamije kugaragaza impano yo gutwara amagare mu rubyiruko rukomoka mu Mirenge uko ari 17 igize ako Karere, mu bayitabiriye batandatu bahize abandi, bashyikirijwe ibihembo bigizwe n’amagare, mu rwego rwo kurushaho kubatera ingabo mu bitugu.
Ikipe nkuru y’umukino w’amagare yo muri Israel (Israel-Premier Tech Cycling), irimo gushakisha inkunga yo kubaka ishuri ry’umukino wo gusiganwa ku magare, ryo mu rwego rwo hejuru mu Karere Bugesera.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare baraye bageze mu Rwanda, nyuma y’aho Mugisha Moise yabashije kwegukana isiganwa “Tour du Cameroun”
Kuri iki Cyumweru ni bwo hasojwe isiganwa ryari rimaze icyumweru ribera muri Cameroun, rirangiye umunyarwanda Mugisha Moise ari we wanikiye abandi
Umunya-Eritrea Biniam Girmay wigeze kwegukana agace mu isiganwa rya Tour du Rwanda, yakoze andi mateka yo kwegukana mu irushanwa mpuzamahanga rizwi nka Giro d’Italia
Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus yegukanye Umudali wa Zahabu mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23, mu gusiganwa umuntu ku giti cye
Ku munsi wa mbere wa Shampiyona nyafurika mu mukino w’amagare, nta kipe y’u Rwanda yabashije kwegukana umudali.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Murenzi Abdallah, avuga ko umusaruro w’ikipe yari ihagarariye u Rwanda (Team Rwanda) mu masiganwa y’amagare aherutse gusozwa wiyongereye kuruta uw’umwaka ushize, ibikoresho birimo amagare mashya, bikaba biri mu byabafashije kwitwara neza.
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza agace ka nyuma k’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda rizwi nka Tour du Rwanda, riherutse gusozwa mu Rwanda. Ubwo bwitabire bw’Umukuru w’Igihugu ni kimwe mu bikorwa byarushijeho gushimisha abakurikiranye iri siganwa ry’amagare.
Abakora imirimo inyuranye mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, barishimira impinduka mu iterambere Tour du Rwanda yabasigiye, mu gihe cy’iminsi itatu yahamaze.
Mugisha Moise abaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye agace (Etape) muri Tour du Rwanda kuva yajya ku rwego rwa 2.1, naho umunya-Eritrea Natnael Tesfazion yegukana Tour du Rwanda.
Kuri iki Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022 ubwo hakinwaga agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022, Perezida Kagame ni we watangije agace ka nyuma k’iri siganwa.
Alan Boileau ukinira ikipe ya B&B Hotels yo mu Bufaransa ni we wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda, kakinwe bava i Kigali bakanyura Gicumbi bakagaruka gusoreza kuri Mont Kigali.
Budiak Anatoli ukinira ikipe ya Terenganu Polygon Cycling Team, ni we wegukanye agace kavaga Musanze berekeza mu Mujyi wa Kigali.
Umufaransa Alexandre Geniez ukinira ikipe ya Total Direct Energies ni we wegukanye agace kahereye i Muhanga berekeza i Musanze, akoresheje amasaha 3h12’14".
Umunya-Afurika y’Epfo, Main Kent, ukinira ikipe ya ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, ni we wegukanye agace ka kane kavaga i Kigali berekeza i Gicumbi