Areruya Joseph hamwe n’ikipe y’igihugu y’abatwara amagare bagarutse mu Rwanda, aho basanze imbaga y’abafana n’abayobozi babategereje ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Gahemba Jean Marie Vianney, umubyeyi wa Areruya Joseph, yifuza kumubona mu isiganwa rya “Tour de France” rifatwa nk’irya mbere ku isi muri uyu mukino.
Mu isiganwa ryari rimaze iminsi ribera muri Gabon, Umunyarwanda Areruya Joseph akoze amateka yo kwegukana iri siganwa rya mbere rikomeye muri Afurika
Mu gace kabanziriza aka nyuma mu isiganwa la Tropicale Amissa Bongo, Areruya Joseph aje ku mwanya wa gatatu, ahita yongera ibihe arusha umukurikiye
Nyuma y’agace ka Gatanu ka La Tropicale Amissa Bongo gasorejwe mu gihugu cya Cameroun, Areruya Joseph abashije kugumana umupira w’Umuhondo, akaba ku rutonde rusange akiri uwa mbere muri iri rushanwa.
Areruya Joseph wa Team Rwanda, yegukanye agace ka kane ka La Tropicale Amissa Bongo 2018, kari gafite ibirometero 182 Km ahita yegukana n’Umupira w’umuhondo ku rutonde rusange aho arusha umukurikiye amasegonda 11.
Abakinnyi batandatu barimo Areruya Joseph na Ndayisenga Valens barahaguruka muri iri joro berekeza muri Gabon mu irushanwa La Tropicale Amissa Bongo
U Rwanda rugiye kwakira Shampiona y’Afurika mu mu mukino w’amagare, ikazaba hagati y’itariki 13 na 18 Gashyantare 2018.
Mu bihembo bihabwa abakinnyi bitwaye neza mu mukino w’amagare muri Afurika, Areruya Joseph aje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Luis Mentjes.
Abanyarwanda babiri bakina muri Dimension data yo muri Afurika y’epfo bamaze guhabwa andi masezerano y’umwaka muri iyi kipe yabigize umwuga yo muri Afurika y’epfo
Mutangampundu Esther wakinaga umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yitabye Imana kuri uyu wa Kane, azize impanuka y’imodoka yagoganye nayo ari mu myitozo amanuka kuri Buranga mu Karere ka Musanze.
Umunyarwanda Areruya Joseph ukina mu ikipe ya Dimension Data yegukanye Tour du Rwanda 2017, akaba abaye Umunyarwanda wa gatatu uyegukanye, nyuma ya Valens Ndayisenga na Jean Bosco Nsengimana.
Nsengimana Jean Bosco ukinira Team Rwanda ni we kugeza ubu uhabwa amahirwe yo kwegukana Moto yatanzwe n’uruganda nyarwanda ruteranya moto
Umunyarwanda Areruya Joseph ni we ukomeje kuyobora abandi muri Tour du Rwanda 2017, aho arusha Eyob Metkel umukurikiye amasegonda 35
EYOB Metkel ukinira ikipe ya Dimension Data Ni we wegukanye agace kabanziriza akanyuma ka Tour du Rwanda gasoreje i Nyamirambo kuri Stade Regional i Nyamirambo
Ibibumbano bya SKOL biri mu ishusho y’abantu batwaye amagare byakorewe muri Portugal biri mu bikomeje gutangaza abantu muri Tour du Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu abakinnyi bahagurutse i Nyamata berekeza mu mujyi wa Rwamagana, aho bahageze Uwizeyimana Bonaventure ari we uri imbere
Uwizeyimana Bonaventure ukinira ikipe ya Benediction niwe wegukanye agace ka Nyamata - Rwamagana, mu irushanwa rya Tour du Rwanda.
Tour du Rwanda 2017 yakomeje ku munsi wayo wa gatanu, aho Umunyarwanda Areruya Joseph yaje kongera gusubirana umwenda w’umuhondo yari amaze iminsi ibiri yambuwe n’Umusuwisi.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017, ubwo hakinwaga agace ka Kane ka Tour du Rwanda gaturuka mu Mujyi wa Musanze, kagana i Nyamata mu Karere ka Bugesera ku ntera y’ibirometero 120, Eyob Mektel ukinira ikipe ya Dimension Data niwe ukegukanye, Areruya Joseph wari uwa Kabiri mu Rutonde rusange ahita asubirana (...)
Sibomana Emmanuel ukina umukino wa Triathlon atangaza ko igare yatsindiye rizamufasha muri uyu mukino yakinaga nta gare afite.
Mu gihe mu Rwanda hakomeje kubera isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda", ibice igenda inyuramo Cogebanque ibahishiye byinshi.
Kuri uyu wa Gatatu Tour du Rwanda yari igeze ku munsi wayo wa kane ubwo hakinwaga agace ka gatatu kaje kwegukanwa na Areruya Joseph.
Areruya Joseph Umunyarwanda ukinira ikipe ya Dimention Data, niwe wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga mu Mujyi wa Rubavu kagana i Musanze, ku birometero 97.1 .
Uruganda rwa Skol rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ni ishyiga ridashyigurwa mu baterankunga ba Tour du Rwanda, igenera iri rushanwa inkunga y’Amafaranga arenga miliyoni 50.
Isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda 2017" kuri uyu wa kabiri ryari rigeze ku munsi wa gatatu, aho ryegukanywe n’Umusuwisi Simon Pellaud
Uyu ni umunsi wa gatatu wa Tour du Rwanda 2017, aho mu muhanda Nyanza Rubavu hakinwe agace kayo ka kabiri, gafite uburebure bwa Kilometero 180,. Uru rukaba ari narwo rugendo rurerure muri iri siganwa.
Umukinnyi Aleluya Joseph wegukanye isiganwa ryavaga i Kigali berekeza i Huye, ni umukinnyi wahoze akinira ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana iterwa inkunga na Cogebanque.