Disi Dieudonné agiye kujyana abakinnyi babiri i Burayi

Umukinnyi wamenyekanye cyane mu mukino wo gusiganwa ku maguru Disi Dieudonné agiye kujyana i Burayi abakinnyi babiri bitwaye neza muri Kigali Peace Marathon

Nk’uko yari yashyizeho intego ku bakinnyi b’abanyarwanda bazitwara neza mu marushanwa ya Kigali international Peace Marathon, umunyarwanda Disi Dieudonné uba uba mu gihugu cy’u Bufaransa yemeye kujyana abakinnyi babiri ku mugabane w’i Burayi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Disi Dieudonné yari yatangaje ko umunyarwanda uzakoresha munsi y’isaha imwe, n’iminota 6 (-1h06) mu bagabo, ndetse no munsi y’isaha imwe n’iminota 18 mu bagore (-1h18) mu gusiganwa igice cya Marathon (Half Marathon), ko azabashakira amarushanwa ku mugabane w’i Burayi ndetse bakahamara amezi abiri ( Kanama na Nzeli).

Muhitira Felicien uzwi ku izina rya Magare
Muhitira Felicien uzwi ku izina rya Magare

Ako gahigo Disi Dieudonné yari yashyizeho, kaje gukorwa n’abakinnyi babiri ari bo Muhitira Félicien mu bagabo wakoresheje isaha imwe n’iminota itanu, ndetse na Nyirarukundo Salomé wakoresheje isaha imwe n’iminota 14.

Nyirarukundo Salome wegukanye umwanya wa kabiri mu bagore mu gice cya Malathon (21kms)
Nyirarukundo Salome wegukanye umwanya wa kabiri mu bagore mu gice cya Malathon (21kms)
Aya marushanwa yasorejwe kuri Stade Amahoro
Aya marushanwa yasorejwe kuri Stade Amahoro
Abakinnyi bo muri Kenya ni bo bihariye ibihembo
Abakinnyi bo muri Kenya ni bo bihariye ibihembo

Mu kiganiro twagiranye na Disi Dieudonné, yadutangarije ko ubu yatangiye iyo gahunda yo kubashakira ayo marushanwa, aho ateganya ko aya mbere bayakina mu kwezi kwa karindwi maze bakagaruka mu Rwanda, maze bakazasubirayo mu kwezi kwa cyenda bakamara mu Bufaransa amezi abiri.

Yagize ati " Natangiye kuvugana n’abategura amarushanwa hano mu Bufaransa kuko haba hari amarushanwa menshi, hari azaba mu kwa karindwi nshaka ko nayo bayakina, gusa ndabanza menye neza ingengabihe kuko hari amarushanwa Salome azakina muri Pologne"

BK nayo yahembye umukobwa witwaye neza
BK nayo yahembye umukobwa witwaye neza
Abasiganwa ubwo bazengurukaga inyuma ya Stade Amahoro
Abasiganwa ubwo bazengurukaga inyuma ya Stade Amahoro

Disi Dieudonné mu mwaka wa 2006, yabashije kwegukana aya marushanwa ya Kigali international Peace Marathon akoresheje 1h 04, akaba nawe munyarwanda wenyine wabashije kweguma umwanya wa mbere muri aya marushanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka