Mu Rwanda hateganyijwe amatora ya komite nyobozi nshya ya Federasiyo y’imikino ngororamubiri (RAF) ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2022. Iyo komite igomba gusimbura icyuye igihe yari iyobowe na Mubiligi Fidele mu gihe cy’imyaka 4 ishize.
Mu nama rusange yabaye tariki 27 Ugushyingo 2021 kuri Sitade Amahoro i Remera yahuje abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF), hagaragajwe ibikorwa byagezweho muri 2021 ndetse n’ibiteganywa gukorwa n’igihe cy’amatora ya komite nshya.
Umutima n’ibihaha ni bimwe mu bigize umubiri w’umuntu bifatanya mu kohereza umwuka mwiza wa oxygen mu maraso kugira ngo umutima ubashe gukora neza. Ni yo mpamvu umuntu agomba gukora imyitozo ngororamubiri ifasha umutima n’ibihaha gukomeza gukora neza kuko biri mu bifite uruhare runini mu mikorere y’umubiri.
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’abana bato zagaragaza ko abana bagenda bahura n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima kubera kudakora imyitozo ngororamubiri, birimo kugira umubyibuho ukabije, kugira inda idahuye n’ibindi bice by’umubiri n’ibindi.
Clement Hirana ni umunyarwanda w’imyaka 32 uba mu gihugu cy’u Bufaransa. Aherutse gukora amateka ku nshuro ya mbere yaritabira amarushanwa mpuzamahanga yo kubaka umubiri (Bodybuilding).
Francine Niyonsaba yamaze guca agahigo ku isi mu kwiruka metero ibihumbi 2000 mu irushanwa rya Boris Hanzekovic Memorial akoresheje iminota 5 n’amasegonda 21.
Mu isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro ribera mu rwanda, abanyarwanda babiri begukanye imidali ya Zahabu mu gice cya Marathon.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, abatuye mu Mujyi wa Kigali n’abandi babyifuza baritabira isiganwa rizwi nka “Kigali Night Run” rikinwa mu masaha ya nijoro.
Amabwiriza yashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, agaragaza ko ubuyobozi bwa Gym buzajya bwuzuza ibisabwa na Ministeri ya Siporo buzajya bugeza ubusabe bwanditse muri Minisiteri ya Siporo n’umuyobozi wa RDB, hakorwe igenzura rizajya rishingirwaho hatangwa igisubizo.
Gukora Siporo mu gitondo ngo ni byo byiza, kuko ibintu hafi ya byose biba bituje, izuba rikirasa ritarakara, mbese hagihehereye. Ibyiza by’iyo siporo ya mu gitondo, ngo ni urufunguzo rw’akanyamuneza k’umunsi wose. Abajya ku kazi barangije siporo ya mu gitondo ngo bagakora neza kurushaho kuko iyo siporo ya mu gitondo ngo (...)
Isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro rigiye kuba ku nshuro ya 16, rizakinwa mu buryo budasanzwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus
Mu byemezo byafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2020, harimo igishyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo, nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’ikwirakwira rya Covid-19.
Umwaka wa 2020 uzibukirwa ku cyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu, ubucuruzi, imiryango n’abantu ku giti cyabo.
Umukinnyi usiganwa mu kwiruka n’amaguru, Myasiro Jean Marie Vianney, yasinyiye ikipe ya Sina Gerard Athletic Club amasezerano y’umwaka umwe.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020, mu Mujyi wa Kigali hongeye kubera siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’, yitabiriwe n’abantu banyuranye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Polisi y’u Rwanda iributsa abantu ko kubera siporo ngarukakwezi ‘Car Free Day’ izaba ejo ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020 guhera saa moya kugeza saa yine, imwe mu mihanda izaba ifunze ku buryo nta kinyabiziga kizaba cyemerewe kuyikoresha.
Amabwiriza ya Minisiteri ya Siporo yo ku itariki ya 13 Nyakanga 2020 yatangaga uburenganzira bwo gusubukura ibikorwa bimwe na bimwe bya Siporo ariko hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19, amabwiriza ya Minisiteri avuga ko abakora imyitozo ngororamubiri bagomba gukorera gusa ahantu hafunguye (outdoor), kandi (...)
Impuguke mu by’ubuzima bw’imyanya y’ubuhumekero zemeza ko gukora siporo yo kwiruka wambaye agapfukamunwa atari byiza kuko muri icyo gihe umubiri ukenera umwuka mwinshi wo guhumeka, ntuboneke uhagije bikaba byagira ingaruka ku muntu.
Umukinnyi w’imikino ngororamubiri Muhitira Felicien uzwi nka Magare arifuza kuzubaka ikibuga cy’umupira w’amaguru kiriho ubwatsi bw’ubukorano, ndetse n’aho bakinira imikino ngororamubiri (Piste ) mu Karere ka Bugesera.
Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda ryamaze gutangaza ko Isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro ryigijwe inyuma ho ukwezi kubera icyorezo cya Coronavirus
Ishyirahamwe ry’Imikino Olempike ku Isi ryemeje ko imkino Olempike yagombaga kubera i Tokyo mu Buyapani hagati y’itariki 24 Kamena na 9 Kanama 2020, yimuriwe umwaka utaha kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje impinduka muri Siporo rusange ya Car Free Day, mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.
Abatuye mu Karere ka Burera bamaze kugira umuco gahunda ya siporo rusange, aho basigaye bayitabira kabiri mu kwezi bakemeza ko yagize uruhare mu migendekere myiza y’ubuzima bwabo.
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yatunguwe n’abaturage b’ingeri zinyuranye yasanze muri siporo ya bose muri gahunda ya ‘Car Free day’ yabereye mu Mujyi wa Musanze ku cyumweru ku itariki 09 Gahyantare 2020.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, avuga ko inteko z’abaturage zo kuwa gatanu wa buri cyumweru zidakuraho siporo ku bakozi ba Leta.
Muhitira Felicien uzwi ku izina rya Magare, ni we wegukanye isiganwa ry’amaguru ryiswe ‘Huye Half Marathon’ mu bagabo ryabereye mu Karere ka Huye.
Muri gahunda ngarukakwezi ya ‛car free day’ ihoraho ya siporo rusange iba buri wa gatandatu w’icyumweru cya mbere n’uwa gatandatu w’icyumweru cya gatatu cy’ukwezi mu Karere ka Musanze, iyo ku itariki ya 07 Ukuboza 2019 yatunguye benshi aho umubare munini w’abayitabiriye wari ugizwe n’abasaza n’abakecuru.