Volleyball: Umutoza yahamagaye amakipe y’Igihugu yitegura igikombe cy’Afurika

Umutoza w’ikipe z’Igihugu z’u Rwanda mu mukino wa Volleyball, umunya Brazil Paulo De Tarso Milagress, yahamagaye abakinnyi, abagabo n’abagore bagomba gutangira imyitozo bitegura imikino y’igikombe cy’Afurika, African Nations Championship 2023, iteganyijwe mu kwezi gutaha.

Ikipe y'igihugu y'abagabo
Ikipe y’igihugu y’abagabo

Ni urutonde rurerure rugizwe n’abakinnyi 28 muri buri cyicero, rwiganjemo abakinnyi bakiri bato ugereranyije n’ikipe y’Igihugu iheruka guhamagarwa mu gikombe cy’Afurika giheruka cya 2021 cyabereye i kigali.

Nubwo ariko aya makipe yahamagawe, ntabwo azakinira hamwe kuko abakobwa/abagore nibo bazabanza, kuko imikino yabo izabera mu mujyi wa Yaounde muri Cameroon, kuva tariki ya 14 kugeza 15 Kanama uyu mwaka.

Mu cyiciro cy’abagabo, imikino iteganyijwe kuba kuva tariki ya 1-15 Nzeri 2023 mu mujyi wa Cairo mu Misiri.

Ku rutonde rwasohotse higanjemo amasura y’abakinnyi bahamagawe bwa mbere mu ikipe nkuru (Senior), ndetse n’abakinnyi bakiri bato.

Kuri uru rutonde kandi hagaragaraho abazafasha umutoza mukuru mu kunoza inshingano ze, harimo ndetse n’abatoza bagaragaye ku nshuro ya mbere mu ikipe y’Igihugu.

Mu bakinnyi bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu nkuru mu cyiciro cy’abakobwa harimo nka Mushimiyimana Charlotte (Police), Musabyemariya Donatha (APR), Umutoni Anitha (Ruhango), Iradukunda Judith (Police), Nirere Aliane (Police), Tuyizere Angelique, Teta Zulfat (Police), Mukura Keza Celine (APR), Umwali Josiane (Police) ndetse na Mugwaneza Yvonne (Ruhango).

Ikipe y'Igihugu y'abagore
Ikipe y’Igihugu y’abagore

Mu cyiciro cy’abagabo abakinnyi bahamagawe ku nshuro ya mbere mu ikipe y’Igihugu nkuru, harimo nka Ntanteteri Cryspin (Police), Mugisha Levis (APR), Tuyizere Jean Baptiste (REG), Rukundo Bienvenue (Police), Nshuti Jean Paul (Police), Niyonshima Samuel (Gisagara), Munyamahoro Jean d’Amour (GSSJK), Ntirushwa Etienne (Police), Nzirimo Mandela (Gisagara), Irakoze Alain (Police).

Ubwo ikipe y’Igihugu iheruka kwitabira imikino y’igikombe cy’Afurika muri 2021, yasoje ku mwanya wa 6, nyuma ya Misiri, Tuniziya, Morocco, Cameroon ndetse na Uganda.

Bitehanyijwe ko ikipe z’Igihugu zitangira imyitozo mu cyumweru gitaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mushyiremo akabaraga

alias yanditse ku itariki ya: 21-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka