Volleyball: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya kane mu gikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Volleyball mu Rwanda yisanze mu itsinda rya kane (Group D) mu gikombe cya Afurika kigomba gutangira kuri iki cyumweru i Cairo mu Misiri.

Ibi byabaye ku wa Gatandatu mu nama itegura irushanwa (Technical Meeting) aho iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 15 byaje kugabanywa mu matsinda ane aho buri tsinda rigizwe n’amakipe ane uretse itsinda rya mbere (Group A) ryo ririmo amakipe atatu.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri mu itsinda rya 4 (Group D) isangiye na Morocco, Sénégal na Gambia aho izatangira icakirana na Morocco tariki ya 4 Nzeri saa kumi n’ebyiri (6pm) ku isaha yo mu Rwanda, mu gihugu cya Misiri bizaba ari saa kumi n’imwe (5pm).

Kuri iki cyumweru biteganyijwe ko hakinwa umukino umwe uhuza ikipe ya Misiri yakiriye irushanwa, aho ikina n’u Burundi ariko bikabanzirizwa n’ibirori byo gufungura irushanwa ku mugaragaro (Opening Ceremony).

Ikipe y’u Rwanda iri mu gihugu cya Misiri kuva tariki ya 30 aho yanabonye umwanya wo gukina imikino ya gicuti harimo uwo bakinnyemo na Cameroon ndetse na Algeria.

Ubwo iri rushanwa riheruka kuba muri 2021 i Kigali mu Rwanda, u Rwanda rwasoje ku mwanya wa 6 inyuma ya Tunisia yegukanye igikombe, Cameroon, Egypt, Morocco ndetse na Uganda.

Nyuma ya tombola umutoza w’ikipe y’igihugu Paulo De Tarso Miragres yavuze ko yishimiye uko tombola yagenze ariko anakomoza ku kuba bari kumwe n’ikipe ikomeye nka Morocco banahuye mu mukino wa gicuti.

Yagize ati “Tombola yagenze neza ariko nyine ntitwakwirengagiza ko turi kumwe n’ikipe ikomeye nka Morocco ariko andi makipe nka Senegal ndetse na Gambia nta yandi mahitamo dufite tugomba kubakubita nibura tukareba ko twasoza imikino y’amatsinda bityo bigatuma dutombora neza muri 1/8 kandi ndizera ko tugomba kwerekeza muri 1/4”

Ibihugu byose byitabiriye ni Egypt, Burundi, Algeria, Tunisia, Mali, Tchad, Tanzania, Cameroun, Kenya, Ghana, Libya, Morocco, Rwanda, Sénégal, Gambia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka