Volleyball: U Rwanda rwerekeje muri 1/2 nyuma yo gusezerera Algeria

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yerekeje muri 1/2 nyuma yo gutsinda ivuye inyuma, ikipe ya Algeria mu mukino wa 1/4 wabaye kuri uyu wa kabiri.

Wari umukino ukomeye ku moande zombi
Wari umukino ukomeye ku moande zombi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yanditse amateka yo kugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika nyuma yo kubigeraho muri 2021, ariko u Rwanda rukaza guterwa mpaga kubera gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa, bityo ibyo kugera muri 1/2 ntibyahabwa agaciro.

Nyuma yo gusoza ari aba 2 mu itsinda rya kabiri mu gikombe cy’Afurika kirimo kubera muri Cameroon, Abakobwa b’umutoza Paulo De Tarso Miragres, bacakiranye na Algeria yo yasoje ku mwanya wa 3 mu itsinda rya mbere, ariko urugendo rwayo rwashyizweho akadomo n’Abanyarwandakazi.

Ikipe y’u Rwanda yatangiranye uyu mukino intege nke, kuko yatangiye itsindwa amaseti 2 ya mbere, byagaragaraga ko umukino utaza kuborohera.

Algeria yegukanye iseti ya mbere ku manota 25 kuri 23 y’u Rwanda, nyuma yo kugenda imbere y’u Rwanda hafi umukino wose.

Iseti ya 2 yongeye kwegukanwa n’ikipe ya Algeria ku manota 25 kuri 15, wabonaga ko abakobwa b’u Rwanda bamaze gutakaza ikizere.

Mu iseti ya gatatu abakobwa b’u Rwanda banze agasuzuguro maze bahita bayegukana ku manota 25 kuri 18 ya Algeria.

Seti ya 4 y’umukino, yari yegeranye cyane amakipe yombi asimburana kuyiyobora. Ubwo amanota yari amaze kugera muri 21, abakobwa b’u Rwanda bafashe icyemeze bayobora umukino maze begukana iyi seti ku manota 25 kuri 23.

Abanyarwanda baba muri Cameroon n'abanya-Cameroon bose bari bari inyuma y'u Rwanda.
Abanyarwanda baba muri Cameroon n’abanya-Cameroon bose bari bari inyuma y’u Rwanda.

Ibi byahise bituma amakipe yombi ajya gukina iseti ya kamarampaka, ndetse wabonaga ko iza gukomerera amakipe yombi kuko yari amaze kunanirwa.

Abakobwa b’u Rwanda babifashijwemo n’abafana bakomoka muri Cameroon, ndetse bari bavanze n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu, bazamuye morale maze mu buryo bugoranye u Rwanda rwegukana iyi seti ya kamarampaka, ku manota 16 kuri 14 maze impaka zicika zityo.

Muri uyu mukino, Munezero Valentine ni we wabaye umukinnyi w’umukino

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa gatatu, rukina n’igihugu cya Misiri (Egypt) cyo cyageze muri 1/2 gisezereye Uganda ku maseti 3-0.

Valentines Munezero, kapiteni w'u Rwanda ni we wabaye umukinnyi w'umukino
Valentines Munezero, kapiteni w’u Rwanda ni we wabaye umukinnyi w’umukino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka