Volleyball: U Rwanda rwatangiye nabi imikino y’Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Volleyball, ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere w’Igikombe cy’Afurika CAVB NATIONS CHAMPIONSHIP 2023, nyuma yo gutsindwa na Kenya ameti 3 ku busa.

Munezero Valentine agerageza gutera umupira
Munezero Valentine agerageza gutera umupira

Ni Igikombe cy’Afurika cyatangiye ku wa Gatatu taRiki ya 16 Kanama 2023, mu mujyi wa Yaoundé mu gihugu cya Cameroon.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yagiye gukina uyu mukino idahabwa amahirwe, dore ko yari igiye guhangana na Kenya iherutse ku mukino wa nyuma muri iri rushanwa muri 2021, mu gihe u Rwanda rwo icyo gihe rwatewe mpaga.

Ikipe ya Kenya yegukanye iseti ya mbere ku manota 25 kuri 16 y’u Rwanda, muri iyi seti abakobwa b’umutoza Paulo De Tarso wabonaga ko bakinana igihunga, mbese batarinjira mu mukino.

Kenya yongeye kwegukana seti ya 2 ariko ku kinyuranyo gito, kuko yayitsinze ku manota 25 kuri 20 ubona ko u Rwanda rwari rwazamuye uburyo bw’imikinire.

Iseti ya gatatu ntabwo wavuga ko yoroheye abakobwa ba Kenya, gusa bayegukaknye ku manota 25 kuri 17 y’ u Rwanda.

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu kane rukina n’igihugu cya Lesotho, mbere yuko ruzacakirana na Burkina Faso ku wa gatanu.

U Rwanda kandi ruzakina na Uganda ku ku wa gatandatu, mbere yo gukina umukino wa nyuma mu itsinda ku cyumweru rucakinarana na Morocco.

U Rwanda ruri mu itsinda rya 2 (Group B) aho ruri kumwe na Kenya, Lesotho, Burkina Faso, Morocco ndetse na Uganda.

U Rwanda ntirwatangiye neza
U Rwanda ntirwatangiye neza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka