Volleyball: U Rwanda rwabonye itike ya ¼ nyuma yo gusezerera Tanzania

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu bagabo, yabonye itike yo gukina imikino ya ¼ cy’irangiza nyuma yo gutsinda Tanzania amaseti 3-1, mu mukino wa 1/8.

Wari umukino utoroshye
Wari umukino utoroshye

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2023 muri Cairo Stadium indoor halls, mu mujyi wa Cairo mu gihugu cya Misiri.

Ni umukino wahuje ibi bihugu byombi nyuma yaho u Rwanda rusoje imikino y’amatsinda ruri ku mwanya wa 2 inyuma ya Morocco, naho Tanzania yo igasoza ku mwanya wa 3 inyuma ya Tunisia ndetse na Chad.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ni yo yegukanye iseti ya mbere ku manota 25 kuri 22 ya Tanzania, byanatanze n’ishusho y’umukino muri rusange ko utaza koroha ku mpande zombi.

Mu gihe u Rwanda rwibwiraga ko ruza kwegukana umukino byoroshye, si ko byagenze kuko iseti ya 2 yanabaye ndende, yaje kwegukanwa na Tanzania ku manota 29 kuri 27.

Muvara Ronal (7) na Dusenge Wicklif bagerageza guhagarika umukinnyi wa Tanzania
Muvara Ronal (7) na Dusenge Wicklif bagerageza guhagarika umukinnyi wa Tanzania

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Paulo De Tarso Miragres, yakoze impinduka mu ikipe ye akuramo Gisubizo Merci na Sibomana Placide (Madison), maze yinjizamo Kwizera Eric (Kiganza) na Twagirayezu Emmy maze u Rwanda rutangira neza seti ya 3, bitandukanye n’iyari yayibanjirije.

U Rwanda rwaje kwegukana iyi seti ku manota 25 kuri 21 ya Tanzania, biba amaseti 2 y’u Rwanda kuri imwe ya Tanzania maze binjira muri set ya 4 y’umukino.

Iyi seti ya 4 ntabwo yahiriye ikipe ya Tanzania, kuko u Rwanda rwabanje gukora amanota 6 Tanzania itarakora inota na rimwe.

U Rwanda n’ubundi rwaje kwegukana umukino muri rusange nyuma yo gutsinda iseti ya 3 ku manota 25 kuri 15 ya Tanzania, byanahise bishyira akadomo ku rugendo rwa Tanzania rwo kwerekeza mu cyiciro gikurikira.

U Rwanda rwakatishije itike irwerekeza muri 1/4
U Rwanda rwakatishije itike irwerekeza muri 1/4

Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya u Rwanda rubona itike ya ¼ nyuma yo kuyibona muri 2021, mu gikombe cya Afurika cyabereye i Kigali, nyuma y’aho icyo gihe u Rwanda rwasoje ku mwanya wa mbere mu itsinda.

Imikino ya ¼ irakomeza kuri uyu wa gatandatu, u Rwanda rukazahura n’ikipe iza gutsinda hagati ya Algeria na Chad.

Twagirayezu Emmy, umwe mu bakinnyi b'u Rwanda bitwaye neza
Twagirayezu Emmy, umwe mu bakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka