Volleyball: U Rwanda rutsinze Senegal ruzamuka muri 1/8 rwemye

Mu gikombe cya Afurika cy’umukino wa Volleyball (CAVB Nations Men Championship), gikomeje kubera mu gihugu cya Misiri (Egypt), ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itsinze Senegal amaseti 3-0 biyorohereza urugendo muri 1/8.

Abasore b'u Rwanda bishimira intsinzi, bakaba berekeje muri 1/8
Abasore b’u Rwanda bishimira intsinzi, bakaba berekeje muri 1/8

Wari umukino utari woroshye nubwo u Rwanda rwawutsinze amasti 3 ku busa, kuko ikipe y’igihugu ya Senegal ni imwe mu makipe akomeye mu itsinda u Rwanda rwarimo, nyuma yo guhagama Morocco ikabatsinda yiyushye akuya.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje imikino yayo y’amatsinda iri ku mwanya wa 2, nyuma ya Morocco, bivuze ko u Rwanda rugomba kuzahura n’ikipe yabaye iya gatatu mu itsinda B, ririmo ikipe ya Tuniziya, Mali, Tanzaniya na Chad.

Iseti ya mbere yari igoranye ku mpande zombie, kuko yari amakipe wabonaga agendana mu manota ariko ubwo bari bageze mu manota 21, u Rwanda rwaje gufata icyemezo maze batanga ikipe ya Senegal ku manota 25, mu gihe yari ifite amanota 21.

Seti ya kabiri ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda yanze kurekura mpaka itwara iseti ya 2, ku manota 25 kuri 16 ndetse wabonaga ko Senegal yari yabuze amahitamo.

Iseti ya 3 na yo ntiyakomereye abasore b’umutoza Paulo De Tarso Miragres, kuko na yo bahise bayegukana ku manota 25 kuri 17 ari na yo yari iya nyuma.

Paulo De Tarso Miragres nyuma y’umukino, yavuze ko anyuzwe cyane n’uko abasore be bitwaye.

Ati “Ni ibyishimo kuri uyu munsi, kuko abasore bagerageje gukina ibyo nifuzaga ko dukina. Twakinnye n’ikipe nziza ariko twifuzaga kurangiza umukino hakiri kare kandi babikoze. Ikirenze kuri ibyo, nanyuzwe cyane n’imyitwarire y’abakinnyi kuri uyu munsi kuko babaye ikipe, babaye umwe cyane yaba uwari mu kibuga n’uwari hanze, ugereranyije n’imikino yindi twakinnye.”

U Rwanda rwasoje imikino yo mu matsinda ku mwanya wa 2
U Rwanda rwasoje imikino yo mu matsinda ku mwanya wa 2

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Dusenge Wicklif, yavuze ko n’ubundi amahirwe yari ku ruhande rw’u Rwanda cyereka iyo bayarekura, ariko ashima uko we na bagenzi be bitwaye kuri uyu munsi.

Ati “Senegal ntabwo ari ikipe ikomeye ku buryo twavuga ko bari kudutsinda. Amahirwe yari ayacu. Twabigezeho. Twabanje kureba amashusho y’umukino bakinnye na Maroc. Birafasha cyane kureba amashusho y’ikipe muba mugiye gukina, kuko bibafasha kureba ibyo mukosora.”

Dusenge yavuze ko ikindi bari bakosoye, ari ukutirara nk’uko byagenze ubwo batsindaga Gambia amaseti abiri ya mbere, ariko iya Gatatu bakayitakaza bitewe no gusa nko kwirara byagaragaye, avuga ko uyu munsi batari biteguye kurekura.

U Rwanda bidasubirwaho rukazahura n’ikipe y’igihugu ya Tanzaniya muri 1/8, umukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Nzeri 2023, kuko ku wa kane ari ikiruhuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka