Volleyball: U Rwanda rugiye kwakira imikino y’akarere ka gatanu y’amakipe

Guhera tariki ya 6 kugeza ku ya 19 Ugushyingo, mu Rwanda hazabera irushanwa nyafurika rihuza amakipe abarizwa mu karere ka gatanu (CAVB ZONE V) nyuma y’imyaka ine ritaba.

U Rwanda rugiye kwakira imikino y'akarere ka Gatanu
U Rwanda rugiye kwakira imikino y’akarere ka Gatanu

CAVB Zone V Club Championship, ni irushanwa rizhuza amakipe y’imbere mu gihugu yitwaye neza, mu bihugu byose bibarizwa mu gice cy’iburasirazuba cya Afurika (CAVB ZONE).

Mu ibaruwa ubuyobozi bwa CAVB ZONE V bwandikiye amashyirahamwe y’ibihugu bibarizwa muri uyu muryango, harimo ko kuri iyi nshuro iri rushanwa ubundi ryitabirwaga n’amakipe y’abagabo, hamaze kongerwamo n’abagore ku nshuro ya mbere kuva ryakwemezwa.

Nk’uko bigaragara muri ubu butumire, bwashyikirijwe amashyirahamwe y’umukino wa volleyball yo muri aka karere ka gatanu, biteganyijwe ko hazabanza imikino y’abagore aho igomba kuzatangira ku itariki ya 6 kugeza ku ya 13 Ugushyingo 2023.

Kuri iyi nshuro n'amakipe y'abagore azitabira
Kuri iyi nshuro n’amakipe y’abagore azitabira

Nyuma yo gusoza ku ruhande rw’abagore, hazahita hakurikiraho iy’abagabo yo izatangira tariki 12 ikageza ku ya 19 Ugushyingo 2023, iyi mikino yose ikazabera mu nyubako y’imikino ya BK ARENA.

Nk’uko amabwiriza y’iri rushanwa abigena, igihugu gishobora guhagararirwa n’ikipe irenze imwe bijyanye n’uko yitwaye imbere mu gihugu.

Ubusanzwe akarere ka gatanu muri volleyball, kabarizwamo ibihugu 12 byose hamwe.

Gisagara ni yo ibitse igikombe giheruka
Gisagara ni yo ibitse igikombe giheruka

Ubwo iri rushanwa riheruka kuba muri 2019, ryabere i Kigali mu Rwanda aho ryari ryitabiriwe n’amakipe 12, aturutse mu bihugu 5 aribyo u Burundi, Uganda, Ethiopia, Tanzania n’u Rwanda, aho ryaje kwegukanwa n’ikipe ya Gisagara Volleyball Club, itsinze REG VC amaseti 3-1, imikino yabereye muri Petit Stade Remera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka