Volleyball: Shampiyona yagarutse, harakinwa imikino yo kwishyura

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryamaze gusohora ingengabihe y’imikino yo kwishyura ya shampiyona y’uyu mwaka, nyuma yo gusbikwa kubera amarushanwa mpuzamahanga amakipe y’Igihugu yari yaritabiriye.

Shampiyona ya Volleyball yaherukaga gukinwa muri Kamena uyu mwaka, ari nabwo hasozwaga imikino ibanza (first leg), yaje gukurikirwa n’imikino yo kwibuka Genocide Memorial Tournament, Irushanwa ryo Kwibohora (Liberation Cup 2023), ryabaye muri Nyakanga aho barisoje abakinnyi berekeza mu ikipe z’Igihugu abagabo n’abagore, mu rwego rwo kwitabira imikino y’Igikombe cy’Afurika cyabaye muri Kanama na Nzeri bikurikiranye.

Shampioyona ya volleyball igarutse nyuma y’iminsi micye hasojwe irushanwa ngarukamwaka rya ‘Kirehe Open’, ryasojwe mu cyumweru gishize ryegukanywe n’ikipe ya Police VC mu cyiciro cy’abagabo na RRA mu cyiciro cy’abagore.

Ubwo imikino ibanza yarangiraga, hari hamaze gukinwa uduce (rounds) dutatu aho mu cyiciro cy’abagabo amakipe ya APR VC na Gisagara VC ari yo yari ayoboye urutonde rw’agateganyo, n’amanota 18 naho ikipe ya REG VC ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota 15, Police VC ku mwanya wa 4 n’amanota 14.

Ikipe ya Police y'abagore
Ikipe ya Police y’abagore

Mu cyiciro cy’abagore ikipe ya APR WVC inabitse igikombe cya shampiona giheruka, ni yo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 15, RRA ku mwanya wa 2 n’amanota 12 naho ikipe ya Police VC yo ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota 9.

Biteganyijwe ko imikino y’umunsi wa kane ukaba uwa mbere w’imikino yo kwishyura, izabera yose mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 30 Nzeri n’iya 1 Ukwakira 2023.

Iyi mikino ikazakinirwa ku bibuga bitandukanye birimo icyo mu nzu y’imikino cya Kimisagara, ishuri ry’isumbuye rya St Joseph i Nyamirambo ndetse n’ishuri ribanza rya Notre Dame Des Anges i Remera, akaba ari na ho hazakinira abagore gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka