#VOLLEYBALL: RRA VC na Gisagara ni zo zegukanye shampiyona ya 2023 (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo ni bwo hasojwe shampiyona ya Volleyball mu cyiciro cya mbere, aho amakipe ya Rwanda Revenue Authority (RRA VC) mu cyiciro cy’abagore na GISAGARA VC mu bagabo ari yo yegukanye shampiyona.

Ni shampiyona yashyizweho akadomo n’imikino ya kamarampaka (Playoffs) yasozwaga kuri iki Cyumweru, ari nayo yagennye abegukana ibikombe bya shampiyona muri shampiyona yari imaze hafi umwaka urengaho iminsi mike ikinwa.

Nyuma yo gusoza shampiyona isanzwe, amakipe 4 ya mbere muri buri cyiciro, yakomeje mu gice cya kamarampaka kugira ngo haboneke uzahiga abandi.

Nk’uko amategeko ya kamarampaka yabigenaga, ya makipe yose uko ari ane yagombaga kubanza gukina hagati yayo maze amanota babonye akongerwa kuyo bari barabonye muri shampiyona isanzwe, maze hakarebwa ifite amanota menshi kurusha indi.

Perezida w'ikipe ya Gisagara VC we ntiyigeze ajya kwicara mu bayobozi ahubwo yari yibereye mu bafana
Perezida w’ikipe ya Gisagara VC we ntiyigeze ajya kwicara mu bayobozi ahubwo yari yibereye mu bafana
Mayor w'akarere ka Gisagara Rutaburingonga Jerome yishimira igikombe n'abasaore be
Mayor w’akarere ka Gisagara Rutaburingonga Jerome yishimira igikombe n’abasaore be

Mu cyiciro cy’abagabo, Gisagara yegukanye igikombe cya shampiyona yasoje shampiyona ifite amanota 35, noneho mu mikino ya kamarampaka itsinda imikino 2 y’amanota 6 itsindwa umwe ariko yageze kuri (Seoul), aho yahawe inota rimwe bingana n’amanota 7, bivuze ko ufashe aya manota 7 ukayateranya kuri 35 yari yagize muri shampiyona bingana n’amanota 42, byahise bituma rero yegukana igikombe cya shampiyona kuko APR VC yari iyikurikiye yo yasaruye amanota 5 muri iyi mikino ya kamarampaka byatumye igira igiteranyo cy’amanota 40.

Police VC ku mwaka wayo wa mbere ikinnye shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yegukanye umwanya wa 3 nyuma yo gusarura amanota 6 mu mikino ya kamarampaka wayateranya kuri 30 yagize mu mwaka wose akangana na 36.

Ikipe ya REG Volleyball club yari ibitse igikombe cya shampiyona giheruka, yo ntabwo yahiriwe niri rushanwa kuko yasaruye amanota 3 gusa muri iyi mikino ya kamarampaka byatumye igira igiteranyo cy’amanota 35.

Ikipe ya RRA VC yegukanye igikombe nyuma y'imyaka 6
Ikipe ya RRA VC yegukanye igikombe nyuma y’imyaka 6
Ibyishimo byari byose ku ikipe ya Rwanda Revenue Authority
Ibyishimo byari byose ku ikipe ya Rwanda Revenue Authority

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya RRA yongeye kwegukana igikombe cya shampiyona yaherukaga mu myaka 6 ishize dore ko iheruka kucyegukana mu mwaka wa 2017-2018. Muri iki cyiciro ho bisa n’aho byari bikomeye kuko iyi kipe yegukanye igikombe irusha ikipe ya APR bari bahanganye inota rimwe gusa.

Ibyishimo byari byose muri BK ARENA
Ibyishimo byari byose muri BK ARENA

RRA yasoje shampiyona ifite amanota 25 muri rusange, muri kamarampaka isarura amanota 9 bingana n’amanota 34 mu gihe ikipe ya APR VC yoyasoje ifite amanota 27 muri shampiyona, ukongeraho amanota 6 yasaruye muri kamarampaka bingana n’amanota 33.

Umuyobozi wa Kigali Today (yerekanye iyi mikino) ni umwe mu bambitse imidari amakipe yitwaye neza
Umuyobozi wa Kigali Today (yerekanye iyi mikino) ni umwe mu bambitse imidari amakipe yitwaye neza

Ikipe ya POLICE VC mu cyiciro cy’abagore nayo yegukanye umwanya wa 3 n’amanota 23 y’igiteranyo.

Usibye iyi RRA twagarutseho yegukanye igikombe nyuma y’imyaka 6, Umutoza wayo Mutabazi Elia nawe ni andi mateka yakoze nyuma yo kwegukana igikombe mu mwaka we wa mbere atoza iyi kipe, nyuma yo kwirukanwa na APR VC y’abagabo muri 2022.

Ikipe ya Police VC y'abagore yegukanye umwanya wa 3
Ikipe ya Police VC y’abagore yegukanye umwanya wa 3

Ibikorwa by’imikino muri Volleyball birakomeza hakinwa andi marushanwa asanzwe nk’aho ku itariki ya 11 na 12 Ugushyingo hateganyijwe irushanwa ryo gushimira abasora (Tax Payers Appreciation Tournament), nyuma rikazakurikirwa n’irushanwa ry’akarere ka gatanu (Zone 5) naryo rizabera i Kigali guhera taliki ya 13 kujyeza taliki ya 19 Ugushyingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka