Volleyball: REG VC yongeye gusinyisha abakinnyi bakomeye

Ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu Rwanda Energy group (REG VC) yongeye gukora mu jisho amakipe bahanganye muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda isinyisha abakinnyi 2 bakomeye mu karere.

Umunya Sudani yepfo Thon Magembo yahawe ikaze mu ikipe ya REG VC
Umunya Sudani yepfo Thon Magembo yahawe ikaze mu ikipe ya REG VC

Umunya Sudan y’epfo THON Maker MAGEMBO n’umugande ANGIRO NESPAL GIDEON ni amwe mu mazina yagarutsweho kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Kigali nyuma yo gusinyira iyi kipe ibitse igikombe cya shampiyona amasezerano y’imyaka ibiri kuri buri umwe.

Imbarutso yo kubenguka aba bakinnyi, yaje nyuma yo kwitwara neza mu mu mikino y’akarere ka gatanu y’amakipe (ZONE V CLUB CHAMPIONSHIP 2023) yabereye I Kigali mu Rwanda muri uku kwezi k’ugushingo aho aba bombi bari bayoboye ikipe ya SPORT-S Volleyball club yakinnye umukino wa nyuma ariko ikaza gutsindwa na POLICE VC yo mu Rwanda amaseti 3-1.

Thon ni umwe mu bakinnyi bari ngenderwaho mu ikipe ya SPORT-S yo muri uganda dore ko yari ayimazemo imyaka 8
Thon ni umwe mu bakinnyi bari ngenderwaho mu ikipe ya SPORT-S yo muri uganda dore ko yari ayimazemo imyaka 8

THON Maker MAGEMBO ni umukinnyi ukomoka muri Sudan yepfo aho yari amaze imyaka isaga 8 akinira ikipe ya SPORT-S yo mugihugu cya Uganda kuko yagiye muri iyi kipe mu mwaka wa 2015 avuye iwabo mu gihugu cya sudan yepfo gusa akaba yarigeze no guca mu Rwanda mu cyahoze ari University of Kibungo (UNIK) akahakina igihe gito ubwo iyo kipe yatozwaga na Dominique Ntawangundi.

ANGIRO NESPAL GIDEON si mushya mu Rwanda kuko yakiniye amakipe atandukanye inaha mu Rwanda gusa by’igihe gito (short term deal) mu makipe nka Gisagara vc ndetse na APR VC, ANGIRO ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes volleyball team.

ANGIRO NESPAL GIDEON iburyo ahagararanye na perezida wa REG VC Geofrey Zawadi
ANGIRO NESPAL GIDEON iburyo ahagararanye na perezida wa REG VC Geofrey Zawadi

Uyu ANGIRO yaciye mu makipe atandukanye muri iki gihugu arimo Nemo Stars, KCCA, UCU ndetse na Sport-s ubu rero akaba yamaze kwerekeza mu ikipe ya REG VC ibitse igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu RWANDA.

Aba bakinnyi baje basanga abandi bakinnyi bashya iyi kipe yaguze barimo Niyogisubizo Samuel “Tyson”, Muvara Ronald ndetse na Ndayisaba Sylivester aba bose bakaba barinjiye muri iyi kipe bavuye muri Gisagara volleyball club.

ANGIRO yasinye amasezerano y'imyaka 2
ANGIRO yasinye amasezerano y’imyaka 2
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka