Volleyball: Police WVC yegukanye igikombe cyo #Kwibohora29

Ku Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2023, ikipe ya Police WVC yegukanye irushanwa ryo #Kwibohora29, nyuma yo gutsinda APR WVC amaseti 3-1 mu cyiciro cy’abagore, ku mukino wa nyuma wabereye muri BK Arena.

Ikipe ya APR WVC yageze ku mukino wa nyuma isezereye RRA WVC, nyuma yo kuyitsinda bigoranye amaseti 3-2 mu gihe Police WVC, yo yahageze isezereye Ruhango WVC iyitsinze amaseti 3-1 (25-23, 13-25, 9-25, 15-25). Police WVC uyu mukino wa nyuma niyo yawutangiye neza kuko yatangiye itwara amaseti abiri ya mbere, iseti ya mbere yayitwaye itsinze amanota 25-14 mu gihe iya kabiri yayitwaye itsinze amanota 25-18.

Iseti ya gatatu APR WVC ni yo yayitangiye neza iyiyoboye kuko yageze aho igira amanota 10-4. APR yakomeje kugenda iyobora ariko igeze ku manota 17 Police WVC yari ifite 12 ikora amanota atanu kugeza ubwo banganyije 17-17. Ikipe ya APR WVC yongeye kuyobora umukino ikora amanota atatu igera kuri 20, Police WVC itarongera gutsinda inota na rimwe. Nyuma yibi, Police WVC ariko yongeye gukora amanota atatu yikurikiranya kugeza ubwo bongeye kunganya 20-20.

Ikipe ya APR WVC yongeye kuyobora iyi seti maze ikora amanota atanu Police WVC nta nota ikora, kugeza ubwo iyitwaye itsinze amanota 25-20 aba amaseti 2-1. Bagiye gukina iseti ya kane y’umukino muri rusange bivuga ko Police WVC niyitsinda irahita itwara igikombe, naho APR WVC yayitwara hakitabazwa iya gatanu. Iyi seti amakipe yombi yayitangiye agendana kugeza ku manota atatu, ariko ntabwo byatinze Police WVC irayiyobora kugeza ubwo igize amanota 15-8.

Iyi se n’ubundi Police WVC yakomeje kuyiyobora kugeza ubwo itsinze ku manota 24-14 inatwara igikombe cy’iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere, itsinze amaseti 3-1 inahabwa miliyoni 1Frw, APR WVC ihabwa ibihumbi 700Frw.

Police WVC yegukanye igikombe bitayigoye cyane
Police WVC yegukanye igikombe bitayigoye cyane

Umwanya wa gatatu wegukanywe na RRA VC itsinze Ruhango VC amaseti 3-1 inahabwa ibihumbi 500Frw.

Kigali Today yashimiwe muri iri rushanwa
Kigali Today yashimiwe muri iri rushanwa

Reba ibindi muri iyi video:

Amafoto: Moise Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka