Volleyball: MUNEZERO Valentine yerekeje muri Tuniziya

Umukinnyi w’ikipe ya APR VC y’abagore akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa volleyball, Munezero Valentine yamaze gufata rutemikirere aho yerekeje mu gihugu cya Tunisia mu ikipe nshya.

Valentine ni umwe mu bakinnyi bari bafatiye runini ikipe ya APR VC
Valentine ni umwe mu bakinnyi bari bafatiye runini ikipe ya APR VC

Nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’igikombe cya Afurika cya 2023 Africa nations Women Championship 2023 cyabereye mu gihugu cya Kameruni (Cameroon), Munezero Valentine yabengutswe n’amakipe atandukanye yaba ku mugabane w’iburayi ndetse na Afurika ariko aza kumvikana n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tuniziya ya SFAX VOLLEYBALL SPORT CLUB.

MUNEZERO Valentine yari umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya APR y’abagore ndetse akaba amaze gutwarana na yo ibikombe bitandukanye byaba iby’imbere mu gihugu ndetse no hanze harimo na shampiyona yatwaye mu myaka 2 yikurikiranya (2021, 2022.

Munezero wambaye 11 ubwo bahuraga n'ikipe ya Police VC
Munezero wambaye 11 ubwo bahuraga n’ikipe ya Police VC

Munezero yahembwe nk’umukinnyi watatse imipira neza mu gikombe cya Aafurika (Best Outside Hitter) Ibi bikaba byaraje bikurikira ibindi bihembo bitandukanye yabonye muri iri rushanwa.

Munezero kandi amaze gukina imikino yo ku rwego rwa Afurika y’amakipe (Club Championship) itandukanye ari kumwe n’ikipe ya APR ndetse iheruka yabereye mu gihugu cya Tuniziya bakaba baregukanye umwanya wa 6.

Munezero asanzwe akinira ikipe ya APR VC
Munezero asanzwe akinira ikipe ya APR VC

MUNEZERO yatangiye gukina volleyball mu cyiciro cya mbere muri 2018 ubwo yari muri IPRC KIGALI aza kuvamo yerekeza muri APR VC yari akirimo kujyeza magingo aya.

Amakuru ajyera kuri Kigali Today ni uko Valentine yasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa muri iyi kipe yo muri Tuniziya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka