Volleyball: Munezero Valentine wari umaze iminsi micye yerekeje muri Tuniziya yagarutse

Umukinnyi w’Umunyarwandakazi wabigize umwuga mu mukino wa Volleyball mu Rwanda, Munezero Valentine, wari umaze iminsi micye yerekeje muri Tuniziya mu ikipe ya SFAX VOLLEYBALL CLUB yamaze kugaruka mu Rwanda nyuma y’uko ikipe ye itubahirije ibyo yari yarasinyiye.

Munezero Valentine
Munezero Valentine

Mu kiganiro gito yagiranye na Kigali Today, Munezero Valentine yavuze ko yabaye agarutse mu Rwanda kubera ko ikipe ye yari yaragiyemo itarubahiriza ibyari mu masezerano.

Munezero yirinze kugira icyo avuga ku byo batubahirije gusa agahamya ko nk’umukinnyi w’umunyamahanga atashoboraga gukomezanya n’iyi kipe igihe cyose itarashyira mu bikorwa ibyo bemeranyije.

Tariki ya 5 Ukwakira 2023, nibwo Munezero yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tuniziya gukinira ikipe ya SFAX VOLLEYBALL CLUB ndetse impande zombi zikaba zari zaramaze no kumvikana kuri buri kintu cyose, gusa ntibyubahirijwe nk’uko amasezerano yabiteganyaga.

Munezero Valentine agarutse mu Rwanda ndetse nta gihindutse arakomezanya n’ikipe ye ya APR VC iherutse kubura igikombe cya Nyerere Cup giherutse kubera muri Tanzania, icyuho cye kikaba cyaragaragaye kuko iyi kipe yatsinzwe na Rwanda Revenue Authority ishuro ebyiri zikurikiranya.

APR VC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 20 aho ikurikiwe na RRA n’amanota 18 nyuma y’umunsi wa kane wa shampiyona kuko banatangiye imikino yo kwishyura.

Munezero asanzwe ari Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu
Munezero asanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu

MUNEZERO Valentine asanzwe ari umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya APR y’abagore ndetse akaba amaze gutwarana na yo ibikombe bitandukanye byaba iby’imbere mu gihugu ndetse no hanze harimo na shampiyona yatwaye mu myaka ibiri yikurikiranya (2021, 2022).

Munezero yahembwe nk’umukinnyi wagaruraga imipira neza mu gikombe cya Afurika (Best Outside Hitter) ibi bikaba byaraje bikurikira ibindi bihembo bitandukanye yabonye muri iri rushanwa.

Munezero kandi amaze gukina imikino yo ku rwego rwa Afurika y’amakipe (Club Championship) itandukanye ari kumwe n’ikipe ya APR ndetse iheruka yabereye mu gihugu cya Tuniziya bakaba baregukanye umwanya wa Gatandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka