Volleyball: Isoko ry’abakinnyi rirashyushye, REG VC yo yasahuwe

Nyuma yuko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mukino wa Volleyball ishyizweho akadomo, amakipe acyeneye kwiyubaka yo yamaze guhaha, mu gihe REG VC yo yamaze gutakaza abakinnyi 6 bari inkingi za mwamba.

Ikipe ya REG VC itakaje abakinnyi bakomeye
Ikipe ya REG VC itakaje abakinnyi bakomeye

Ikipe ya REG VC ibitse igikombe cya 2022, iri mu rungabangabo nyuma yo gutakaza abari abakinnyi bayo ngenderwaho, barangajwe imbere n’uwari kapiteni wabo Mahoro Nsabimana Yvan.

Ntibisanzwe ko ikipe ifite ubushobozi (amikoro ahagije), akenshi itakaza abakinnyi beza yari ifite nk’ibyabaye kuri REG VC tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda, imaze kugera ku rwego rwo hejuru, ibyo bikagaragarira mu ihangana riri mu makipe ayikina ndetse no ku rwego mpuzamahanga, cyane ku rwego rw’afurika, ibi bikaba biva mu ihangana ry’amakipe akina iyi shampiyona mu byiciro byombi, abagabo n’abagore, dore ko nta kipe ishobora gutwara igikombe imyaka 2 itaracyamurwa.

Ibi rero bituma iyo urangaye gato usanga izindi kipe zagusahuye abakinnyi ugasigara amara masa, ikipe ya REG VC isa nk’aho ariyo yabaye igitambo, kuko isigaranye abakinnyi mbarwa.

Mahoro Yvan na Tuyizere Jean Baptiste bamaze kwerekeza muri KEPLER, ikipe nshya muri volleyball y'u Rwanda
Mahoro Yvan na Tuyizere Jean Baptiste bamaze kwerekeza muri KEPLER, ikipe nshya muri volleyball y’u Rwanda

Kaminuza ya (KEPLER University) nyuma yo gushinga ikipe ya volleyball mu bagabo, ndetse ikaba initeguye no guhangana mu cyiciro cya mbere umwaka utaha, ni yo yashinze umuheha bwa mbere muri REG VC, maze iyitwara abakinnyi babiri bakomeye barimo Mahoro Nsabimana Yvan ndetse na Tuyizere Jean Baptiste.

Si abo gusa bamaze gutandukana na REG VC, kuko n’umwe mu bakinnyi bari ngenderwaho Twagirayezu Emmy, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Police VC ndetse ko ashobora gukurikirwa n’umusore ukomoka mu gihugu cy’u Burundu, Iradukunda Pacifique, gusa we akaba agifite amasezerano azarangirana n’uyu mwaka.

Usibye aba bakinnyi bamaze kubona amakipe berekezamo, Umunyakameruni Guebela Boyomo Auguste Marecha, wasinyiye iyi kipe mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, na we yamaze kwisubirira iwabo.

Guiondong Marcel ni undi mukinnyi na we ukomoka muri Cameroon, bivugwa ko ashobora gutandukana nay o, kuko amasezerano ye yari ageze ku musozo.

Aba bakinnyi batandukanye na REG VC bari basoje amasezerano bose, ariko ngo ubuyobozi ntibwagaragaje inyota yo kubakomezanya, ndetse ko n’abo ngo bagerageje kuganiriza batigeze bahuza, akaba ari iyi mbarutso yo kwigendera.

Uyu mwaka ikipe ya REG VC yasoje ku mwanya wa 4 muri shampiyona
Uyu mwaka ikipe ya REG VC yasoje ku mwanya wa 4 muri shampiyona

REG VC ni imwe mu makipe akomeye akina mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda, dore ko ubu inafite ibikombe 2 bya shampiyona yatwaye mu myaka ya 2019 na 2022.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba iyi kipe izitabira irushanwa ngarukamwaka rya Taxpayers appreciation Volleyball Tournament 2023, riteganyijwe ku matariki ya 11 na 12 Ugushyingo 2023, yewe n’irushanwa ry’akarere ka gatanu (ZONE V) rizabera i Kigali naryo guhera tariki ya 13-19 Ugushyingo 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka