Volleyball: Irushanwa ryo gushimira abasora riratangira mu mpera z’iki cyumweru

Nyuma yo gusoza shampiyona y’umwaka wa 2023, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Zmahoro (RRA), bateguye irushanwa ryo gushimira abasora.

Muri BK Arena hagiye kongera kuvugira ibiro
Muri BK Arena hagiye kongera kuvugira ibiro

‘Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament’, ni irushanwa ngarukamwaka mu mukino wa volleyball ibyiciro byombi (abagabo n’abagore), aho kuri iyi nshuro rizaba ku mataliki ya 11 na 12 Ugushyingo mu nzu y’imikino ya BK Arena.

Iri rushanwa riba rifunguye aho amakipe yose yo mu gihugu abishaka yiyandikisha kuryitabira, mu byiciro byombi, abagabo n’abagore.

Kugeza ubu amakipe 10, abago n’abagore, n’iyo yemeje kwitabira iri rushanwa ndetse muri aya makipe hakaba harimo mashya muri Volleyball y’u Rwanda, ariyo Kaminuza ya Kepler ndetse na Kaminuza ya East African University Rwanda, aya yombi azaserukana amakipe y’abagabo.

APR y'abagore ni yo ibitse igikombe cya TaxPayers giheruka
APR y’abagore ni yo ibitse igikombe cya TaxPayers giheruka

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu, aho ubwo ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2022, amakipe ya REG mu bagabo na APR VC mu bagore ari yo yaryegukanye.

Nyuma y’irushanwa rya Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament, mu ishyirahamwe rya Volleyball bazahita bakurikizaho irushanwa ry’akarere ka gatanu, naryo rizabera mu Rwanda mu nyubako ya BK Arena.

Amwe mu makipe agomba kwitabira iri rushanwa, akomeje kwiyubaka yongeramo imbaraga, kureba uko bihagaze, soma iyi NKURU

APR VC na yo iri mu makipe yongereyemo imbaraga
APR VC na yo iri mu makipe yongereyemo imbaraga

Dore amakipe yemeje ko azitabira iri rushanwa

Abagabo:

APR VC
Gisagara VC
Police VC
Kepler
EAUR

Abagore:

Police
RRA
APR
Ruhango
IPRC Kigali

REG VC ni yo ibitse igikombe cya Taxpayers giheruka
REG VC ni yo ibitse igikombe cya Taxpayers giheruka
Amakipe ya Police agiye kwitabira iri rushanwa mbwambere
Amakipe ya Police agiye kwitabira iri rushanwa mbwambere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rizamara igihe kingana gute

Sylivain yanditse ku itariki ya: 14-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka