Volleyball: Imikino yo kwishyura yatangiranye imbaraga, amakipe akomeye aratsikira (Amafoto)

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hakinwaga imikino yo kwishyura muri shampiyona ya Volleyball mu Rwanda aho amakipe ya REG, RRA APR WVC na GISAGARA zitwaye neza, izindi ziratsikira.

Ni umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura ariko wuzuzaga agace ka kane (Round 4) y’imikino imaze gukinwa. Agace ka kane (round 4) kakinwe mu mpera z’iki cyumweru aho ku munsi wo ku wa 6 hakinwe imikino 8 mu bagabo naho mu cyiciro cy’abagore ho hakinwa imikino ine.

Ikipe ya APR VC isanzwe ifite shampiyona yitwaye neza
Ikipe ya APR VC isanzwe ifite shampiyona yitwaye neza

Ku Cyumweru tariki 01 Ukwakira 2023, nibwo hari hateganyijwe imikino yari yitezwe na benshi bijyanye n’uburemere bwayo nkaho amakipe yari akurikiranye kurutondo rw’agateganyo rwa shampiyona, yagombaga gucakirana.

Ikipe ya Police WVC yatsinzwe na APR WVC
Ikipe ya Police WVC yatsinzwe na APR WVC

Muri iyi mikino harimo umukino wahuje amakipe ya POLICE y’abagore ndetse n’ikipe ya APR.

Uyu mukino ni umwe mu mikino yari ikomeye kuko ikipe ya APR VC ntiyaherukaga gutsinda ikipe ya POLICE WVC dore ko yari imaze kuyitsinda mu marushanwa abiri aheruka APR idakoramo.

Ikipe ya Rwanda Revenue Authority nayo yitwaye neza mu mpera z'iki cyumweru
Ikipe ya Rwanda Revenue Authority nayo yitwaye neza mu mpera z’iki cyumweru

Kuri uyu munsi, uyu mukino nabwo ntiwigeze woroha kuko wasojwe hakinwe amaseti 5, bivuze koe bakijijwe n’iseti ya kamarampaka nyuma yo kunganya amaseti 2-2. Ikipe ya APR WVC ni yo yaje kwegukana uyu mukino itsinze amaseti 3-2 (25-23, 19-25, 25-12, 18-25, 6-15) mu mukino wamaze amasaha asaga 3 nka kimwe mu bimenyetso ko umukino utari woroshye.

Ku rundi ruhande mu nzu y’imikino ya Kimisagara, (Kimisagara Indoor Gymnasium) ikipe ya APR VC yahatsindiwe umukino n’ikipe ya REG VC amaseti 3-2 (25-17,25-19,19-25,20-25, 9-15), nyamara ikipe ya APR VC ni yo yari yabanje gutsinda amaseti abiri abanza ariko abasore b’umutoza Kwizera Pierre Marchal bava inyuma barayishyura ndetse batsinda na seti ya kamarampaka.

Undi mukino wari utegerejwe na benshi ndetse wanasozaga imikino y’umunsi wa 4, ni uwahuje ikipe ya POLICE VC ndetse na GISAGARA.

Ikipe ya POLICE VC yari iherutse gutsindira ikipe ya GISAGARA VC ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya KIREHE OPEN ndetse inayitwara iryo rushanwa Ibi bikaba kimwe mu bya Komezaga uyu mukino.

Ikipe ya POLICE ariko ntiyahiriwe kuko yatsinzwe uyu mukino ku maseti 3-2.

Ikipe ya GISAGARA ni yo yabanje kwegukana amaseti 2 ya mbere ariko inanirwa gushyiramo iy’agashinguracumu kuko ikipe ya POLICE nayo yavuye inyuma maze iyitsinda amaseti 2.

Amakipe yombi yahise ajya mu iseti ya kamarampaka (Tie Break) maze abasore b’umutoza Yakana Guma Laurence utoza Gisagagara begukana iyo seti ya kamarampaka ku manota 15 kuri 10, umukino urangira ari amaseti 3-2 (17-25,22-25,25-23, 25-16,10-15).

Nyuma y’umunsi wa 4, shampiyona izakomeza ku itariki ya 21 Ukwakira nyuma y’uko amwe mu makipe akina mu cyiciro cya mbere azafata urugendo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukwakira akerekeza mu gihugu cya Tanzania mu irushanwa ngarukamwaka ryitiriwe uwahoze ari Perezida wa Tanzania Julius Kambarage Nyerere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka