Volleyball: Ikipe y’Igihugu y’abagore yerekeje muri Cameroon

Mu ijoro ryacyeye rishyira kuri uyu wa kane, ikipe y’Igihugu y’abagore mu mukino wa volleyball, yahagurutse i Kigali yerekeza i Yaoundé muri Cameroon.

Ikipe y'Igihugu yari imaze iminsi mu myitozo
Ikipe y’Igihugu yari imaze iminsi mu myitozo

Ikipe y’Igihugu igiye kwitabira imikino y’igikombe cy’afurika cy’ibihugu, CAVB (Nations Championship 2023), izabera mu mujyi wa Yaoundé guhera tariki ya 14-25 Kanama 2023.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yari imaze ibyumweru bisaga 3 iri mu mwihero, aho yakoraga imyitozo buri munsi mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa riba buri myaka ibiri, dore ko iriheruka ryabereye i Kigali muri 2021.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Paulo De Tarso Milagres, ku ikubitiro yahamagaye abakinnyi 28 ari nabo yinjiranye mu mwiherero, gusa bakaza kugenda basezererwa bijyanye n’ababaga bafite urwego rwiza kurusha abandi, kugeza asigaranye abakinnyi 14 bagomba kuba bagize ikipe y’Igihugu.

Abakobwa bahagurutse mu gicuku cyo ku wa gatatu
Abakobwa bahagurutse mu gicuku cyo ku wa gatatu

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo mbere yuko bafata rutemikirere, umutoza Paulo yavuze ko biteguye neza nubwo bari inyuma y’aho bifuza kuba bari, kuko batabonye igihe gihagije cyo gutegura ikipe.

Ati “Nyuma y’ijonjora ubu dufite abakinnyi 14. Turimo gukora cyane, abakobwa bacu navuga ko biteguye mu buryo bw’imbaraga n’amayeri, ariko ku bijyanye n’urwego turacyari kure y’aho tugomba kuba turi, ariko ndizera ko ibyo tumaze gukora hano bizadufasha muri iri rushanwa”.

Ku bijyanye no kwitegura, umutoza Paulo De Tarso Milagres yavuze ko kitari gihagije, ariko ko ari cyo cyabonetse.

Ati “Ku bijyanye n’igihe cyo kwitegura sinavuga ko gihagije, kuko biratandukanye ngereranyije n’abahungu kuko ku bakobwa twabonye igihe gito, mu gihe mu bahungu dufite hafi ibyumweru 7. Ku bakobwa rero ibyumweru 4 ntabwo bihagije, kuba waba umaze kubategura ubundi iminsi nibura yakabaye ibyumweru 8, ariko nyine ibi nibyo dufite nonaha, kandi tugomba kubikoresha”.

Ubwo iri rushanwa riheruka kubera mu rwanda
Ubwo iri rushanwa riheruka kubera mu rwanda

Umutoza w’ikipe y’Igihugu kandi asobanura ko impamvu bagiye, ari uko bateganya kubanza gukinirayo imikino ya gicuti kugira ngo bitegure.

Ati “Yego, tugiye kugenda kare kuko turifuza kubanza gukina imikino ya gicuti, twamaze kuvugana n’amakipe atandukanye arimo Senegal, Cameroon na Kenya, rero turacyategereje ibisubizo ariko turifuza gukina nibura imikino 2 cyangwa 3 ya gicuti, ndumva yaba ihagije.”

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ubu iri ku mwanya wa 4 muri afurika.

Dore abakinnyi 14 umutoza w’ikipe y’Igihugu yahagurukanye

Munezero Valentine, Ndagijimana Iris, Uwera Lea, Uwiringiyimana Albertine, Dusabe Flavia, Musabyemariya Donatha, Musaniwabo Hope, Uwamahoro Béatrice, Mugwaneza Yvonne, Mukandayisenga Benitha, Nzamukosha Olive, Uwimana Christine, Yankurije Francoise, Nishimwe Claire.

Abakinnyi umutoza yahamagaye
Abakinnyi umutoza yahamagaye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka