Volleyball: GS St Joseph na GS St Aloys begukanye ibikombe muri Série B

Ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga, mu rwunge rw’amashuri rwa St Joseph i Kabgayi, hasorejwe shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mukino wa Volleyball.

GS St Joseph ni yo yegukanye igikombe mu cyiciro cya 2
GS St Joseph ni yo yegukanye igikombe mu cyiciro cya 2

Ni shampiyona yasozwaga nyuma y’amezi asaga 6 bari bamaze bakina, ubariyemo n’ibiruhuko kuko iyi shampiyona ikinwa cyane n’amakipe y’amashuri makuru na kaminuza.

Iyi shampiyona kandi yakinwe mu byiciro 2, abagabo n’abagore, aho mu cyiciro cy’abagabo hitabiriye amakipe 14 arimo 2 y’amakaminuza naho mu cyiciro cy’abagore ho hitabiriye amakipe 5 arimo imwe ya kaminuza ya UR-Busogo (UR-CAVM).

Mu miterere y’iyi shampiyona mu cyiciro cy’abagabo, amakipe yari agabanyije mu matsinda 2 aho buri tsinda ryari rigizwe n’amakipe 7, naho mu cyiciro cy’abagore amakipe yose uko ari 5 yari mu itsinda rimwe.

Umupira ntiwakoraga hasi
Umupira ntiwakoraga hasi

Nk’uko amategeko y’irushanwa yavugaga, nyuma ya season isanzwe hazamutse amakipe 4 muri buri tsinda, ubwo bivuze ko yose hamwe yari amakipe 8 maze yerekeza mu irushanwa rya kamarampaka (Playoffs).

Ayo makipe 8 yazamutse muri Playoffs, nayo yashyizwe mu matsinda 2 aho buri tsinda ryazamutsemo amakipe 2 yerekeza mu kindi cyiciro cya nyuma, ubwo bivuze ko yari amakipe 4 yose hamwe maze akina akarushnwa gato, ‘mini tournament’, aho amakipe yose yagombaga guhura (round robin), maze hakarebwa iyarushije izindi amanota bityo ikegukana igikombe.

Buri kipe nibura yasabwaga gukina imikino 3, mu makipe 4 yabashije gukomeza mu cyiciro cy’abagabo harimo Collège Du Christ-Roi, St Joseph Kabgayi, Petit Séminaire Virgo Fidelis na Nyanza TSS, aho ikipe ya St Joseph Kabgayi nyuma yo gutsinda imikino yayo yose, yahise yegukana igikombe ihigitse iya Nyanza TVET amaseti 3-0.

Umukino wahuje Nyanza TSS na St Joseph wari ishiraniro
Umukino wahuje Nyanza TSS na St Joseph wari ishiraniro

Mu cyiciro cy’abagore amakipe yakomeje muri kamarampaka ni Ecole Sainte Bernadette Kamonyi, GS St Aloys Rwamagana, Institut Sainte Famille Nyamasheke, GS St Joseph Kabgayi, nyuma ikipe ya GS St Aloys Rwamagana iza kwitwara neza, yegukana igikombe idatsinzwe n’umukino n’umwe.

Habyarimana Florent, umukozi muri Sinisiteri ya siporo ushinzwe amashyirahamwe, avuga ko ibi bibasigiye ishusho nziza kuko aba aribo bakinnyi b’ikipe y’Igihugu b’ejo haza.

Ati “Nyuma yo gusoza iyi shampiyona bidusiye ishusho nziza, kuko burya icyiciro cya kabiri mu byiciro byose bya siporo, ari cyo gipimo cyiza cy’ikipe y’Igihugu, cyane ko aba ari abakinnyi bakiri bato. Nk’uko namwe mwabibonye abana bafite urwego ruri hejuru cyane, kandi n’ubundi siporo iri mu mashuri ninayo mpamvu Minisiteri ya Siporo irimo gushyira imbaraga mu mashuri kandi urabona ko birimo gutanga umusaruro”.

Habyarimana Florent, umukozi muri Minisiteri ya Siporo ushinzwe amashyirahamwa
Habyarimana Florent, umukozi muri Minisiteri ya Siporo ushinzwe amashyirahamwa

Raphael Ngarambe, Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda, avuga ko icyo kwishimira cyane ari uko shampiyona yagenze neza, ndetse n’u rwego rw’abakinnyi rukaba rwarazamutse.

Ati “Icya mbere turishimira ko iyi shampiyona yari imaze hafi amezi 6 isojwe kandi neza, ibi tukabishingira cyane ku rwego ruri hejuru abana bagaragaje muri uyu mwaka w’imikino, ndetse ari nabyo twashimira cyane abayobozi b’ibigo by’amashuri bagize uruhare mu migendekere myiza ya shampiyona, kuko mwabonye ko amakipe y’abahungu yari menshi ndetse turifuza ko n’ay’abakobwa na yo yazamuka kandi bizagerwaho vuba”.

Raphael Ngarambe uyobora Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda
Raphael Ngarambe uyobora Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka