Volleyball: Gisubizo Merci yahagaritswe Umwaka wose

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu na APR VC, Gisubizo Merci yahagaritswe mu bikorwa bya volleyball byose umwaka wose nyuma y’imyitwarire mibi yagize mu irushanwa rya Zove V riherutse ku bera mu Rwanda.

Gisubizo Merci ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu rwanda
Gisubizo Merci ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu rwanda

Mu ibaruwa ifunguye yagenewe uyu mukinnyi n’ikipe ye ya APR VC, federasiyo y’umukino wa volleyball mu Rwanda yemeje ko yamaze gufatira ibihano Gisubizo Merci byo kumuhagarika umwaka wose mu bikorwa bya volleyball ndetse no kumufungira uburenganzira bwo kuba yakwerekeza mu yindi kipe iyo ari yo yose hanze y’u Rwanda.

Gisubizo Merci ni umukinnyi w’umunyarwanda ufite imyaka 18 n’uburebure busaga metero 2.

Gisubizo yakiniye amakipe atandukanye y’abato ndetse yanayoboye bagenzi be batarengeje imyaka 21 mu ikipe y’igihugu mu mikino yabereye mu gihugu cya Tuniziya muri 2022.

Gisubizo Merci ni umukinnyi wa APR VC kuva mu mwaka wa 2021 ubwo yasinyiraga iyi kipe amasezerano y’imyaka 2 avuye mu ikipe ya Don Bosco Gatenga aho yari amaze kuyihesha igikombe cya shampiyona yo mu cyiciro cya 2.

Gisubizo Merci watatse umupira agiye kumara umwaka wose hanze ya volleyball
Gisubizo Merci watatse umupira agiye kumara umwaka wose hanze ya volleyball
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka