Volleyball: Bamwe bamaze kubengukwa n’andi makipe nyuma y’Igikombe cya Afurika

Nyuma y’uko Igikombe cya Afurika gisojwe, bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda bitwaye neza, bamaze kubona amakipe yo hanze y’u Rwanda.

Dusenge Wiclif na Gatsinzi Venuste barerekeza hanze
Dusenge Wiclif na Gatsinzi Venuste barerekeza hanze

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa volleyball yasesekaye i Kigali, ikubutse mu gihugu cya Misiri mu gikombe cya Afurika, aho yegukanye umwanya wa 6 muri rusange muri Afurika yose.

Nubwo ariko ikipe y’u Rwanda itabashishe kwegukana igikombe, harimo byinshi byo kwishimira, birimo na bamwe mu bakinnyi bitwaye neza, ndetse bakabengukwa n’andi makipe yo hanze y’u Rwanda.

Ku ikubitiro kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Dusenge Wicklif irushanwa rikimara gusozwa, ntibyategereje ko agera mu Rwanda, ahubwo yahise atumizwaho ikitaraganya n’ikipe ya Al Nasr sc yo mujyi wa Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, nyuma yo kumvikana na we.

Mu mwaka wa 2022, Dusenge Wicklif nibwo yasozanyije n’ikipe yo mu gihugu cya Qatar mu mujyi wa Al Wakra, yitwa Al Wakra Volleyball Club.

Amakuru uyu mukinnyi yahaye Kigali Today, ni uko ameze neza ndetse yamaze no guhabwa ikaze muri iyi kipe, aho amaze kuyisinyira umwaka umwe w’imikino ushobora kongerwa.

Bicye wamenya kuri Dusenge Wicklif

Dusenge Wicklif nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare, yahise yerekeza muri APR VC, nyuma yerekeza muri Gisagara Volleyball Club, yakiniye umwaka umwe.

Dusenge wiclif akigera i Dubai
Dusenge wiclif akigera i Dubai

Mu mwaka wa 2018 yerekeje muri Canal Sport yo mu Misiri, aho yakinnyeyo imyaka ibiri (2) kugeza mu Gushyingo ubwo yasinyiraga REG VC, akaza kuyikinira imikino yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (GMT 2021).

Nyuma yo kwitwara neza mu ikipe y’Igihugu ya Volleyball mu marushanwa nyafurika, yabereye mu Rwanda muri Nzeri 2021, Dusenge Wicklif yabengutswe n’ikipe ya Tala’ea El Gaish yo mu gihugu cya Misiri, maze tariki 29 Ukwakira 2021 ahita ayerekezamo, asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Tariki 25 Ukuboza 2022, nibwo Dusenge Wicliff yahise yerekeza muri Qatar nk’uko twabigarutseho harugu, mu ikipe ya Al Wakra Volleyball Club, mbere yo kwerekeza muri Al Nasr sc yo mumujyi wa Dubai.

Dusenge w’imyaka 23 ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe y’Igihugu anabereye kapiteni.

Si Dusenge wenyine warambagijwe, kuko na mugenzi Gatsinzi Venuste basanzwe bakinana mu ikipe y’Igihugu, wanigaragaje kurusha abandi mu gikombe cya Afurika, dore ko ari na we watsinze amanota menshi kurusha abandi mu ikipe y’u Rwanda, na we yamaze kurambagizwa ndetse anemeranywa n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Morocco, yitwa FUS de Rabat.

Kugeza kuri ubu amakuri Kigali Today ifitiye gihamya, ni uko uyu musore ibye na FUS de Rabat byo kuyerekezamo bisa nk’aho byarangiye ku kigero cya 95%, kuko bamaze kumvikana kugeza no ku mushahara, inzu yo kubamo, imodoka imujyana ku myitozo n’ibindi umukinnyi akenera, gusa hakaba hasigaye ko APR VC nk’ikipe asanzwe akinira ibiha umugisha, ubundi uyu musore akerekeza mu gihugu cya Morocco.

Dusenge Wiclif wambaye (9) na Gatsinzi Venuste wambaye (15) bamaze kubona amakipe yo hanze
Dusenge Wiclif wambaye (9) na Gatsinzi Venuste wambaye (15) bamaze kubona amakipe yo hanze

Gatinzi Venuste w’imyaka 25, yakiniye amakipe atandukanye arimo icyari kaminuza ya Kibungo (University of Kibungo-UNIK), aho yaje kuva yerekeza muri APR VC yari akirimo gukinira kujyeza magingo aya.

Inkuru bijyanye:

Volleyball: U Rwanda rwasoje ku mwanya wa gatandatu mu gikombe cya Afurika

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka