Volleyball: Amasengesho kuri Gisagara VC, REG VC yisubije icyubahiro.

Ikipe ya REG VC yamaze kongeramo imbaraga mu bakinnyi, nyuma y’aho yari yatakaje abakinnyi yagenderagaho harimo aberekeje muri Kepler University

Mu nkuru yacu yatambutse ku munsi w’ejo, twababwiye ko ikipe ya REG VC ibitse ibikombe bibiri bya shampiyona 2019 na 2022 ko yamaze gutakaza abakinnyi ndetse ko ahazaza hayo muri uyu mwaka harimo gushidikanywaho, gusa ubu yamaze kwisubiza icy’ubahiro nk’ikipe yo mu mujyi.

Gisagara yatakaje abakinnyi bayo ngenderwaho
Gisagara yatakaje abakinnyi bayo ngenderwaho

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu bishyira urukerera rwo kuri uyu wa Kane, ni bwo abakinnyi bakomeye basanzwe bakinira ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball MUVARA Ronard na Ndayisaba Sylvestre basinyiye ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG VC) amasezerano y’imyaka 2 kuri buri umwe.

Ibiganza by’ababasenga babikuye kuri REG VC ubu byose babyerekeje kuri GISAGARA VC iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2023, kuko usibye Muvara na Ndayisaba, iyi kipe yamaze gutakaza undi mukinnyi wari ngenderwaho akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Niyonshima Samuel (Sammy) wamaze gusinyira ikipe ya APR VC bidasubirwaho, we mukazanamubona mu mikino ya TaxPayers itegerejwe mu mpera z’iki cyumweru turimo.

Ndayisaba yari asanzwe ari we kapiteni wa Gisagara vc
Ndayisaba yari asanzwe ari we kapiteni wa Gisagara vc

Ndayisaba Sylvestre yasinyiye ikipe ya Gisagara VC mu mwaka wa 2019 ubwo yari avuye muri REG VC amaze kuyihesha igikombe cya shampiyona, yewe na Muvara ni wo mwaka yahise yerekeza muri aka karere ko mu Majyepfo ubwo yari amaze gutandukana na APR VC.

Muvara Ronald (wambaye no 7) yagarutse i Kigali
Muvara Ronald (wambaye no 7) yagarutse i Kigali

Niyonshima Samuel (Sammy) asinyiye ikipe ya APR VC nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa atandukanye yakiniye ikipe ya Gisagara dore ko avuye no mu ikipe y’igihugu.

Aganira na Kigali Today Perezida wa REG VC, Geoffrey Zawadi yavuze ko ikipe ya REG VC ari ikipe ikomeye kandi iba ifite inyota yo gutwara ibikombe, bityo ko abafana ba REG VC badakwiye kugira impungenge ahubwo bagiye kubona REG VC ikomeye ndetse ko hari n’ibindi byiza batarabona.

Tumubajije niba baza gusubira mu irushanwa rya Taxpayers, yavuze ko byari kuba byiza baryitabiriye kuko ni nabo baryegukanye umwaka ushize, ariko avuga ko hari ibikirimo kujya ku murongo bityo ko bazabona REG VC mu cyumweru gitaha mu irushanwa rya ZONE V.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka