Volleyball: Amakipe ya Police na RRA ni yo yegukanye #KireheOpen

Ku Cyumweru tariki ya 24 Nzeri 2023, mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryiswe Kirehe Open Tournament 2023, aho amakipe ya Police VC na RRA ari yo yegukanye ibikombe.

Police VC ni yo yatwaye igikombe cya Kirehe Open Tournament 2023
Police VC ni yo yatwaye igikombe cya Kirehe Open Tournament 2023

Ni irushanwa rikinwa mu gihe kinganga n’iminsi ibiri, aho ryahereye ku wa Gatandatu tariki ya 23 risozwa ku cyumweru tariki 24 Nzeri 2023.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 3 nyuma ya 2019, 2022 na 2023, aho kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’amakipe 10 mu byiciro byombi abagabo n’abagore.

Mu ntego nyamukuru z’iri rushanwa harimo guteza imbere no gukundisha abakiri bato umukino wa Volleyball, guteza imbere ibijyanye n’ubukerarugendo muri aka Karere ka Kirehe binyuze muri Siporo.

Mu rugendo ruziganisha ku gikombe, ikipe ya Police VC y’abagabo yari mu itsinda rya mbere, aho yari kumwe na Kirehe VC ndetse na KVC (Kigali Volleyball Club), aho mu mikino yazihuje yose yayitsinze bituma ikatisha itike ya 1/2.

Ntagengwa Olivier wa Police yohereza umupira mu kibuga cya Gisagara vc
Ntagengwa Olivier wa Police yohereza umupira mu kibuga cya Gisagara vc

Muri 1/2 ikipe ya Police VC yasezereye iya APR VC iyitsinze amaseti 3-0, ihita yerekeza ku mukino wa nyuma isangayo Gisagara VC yo yari yawugezeho isezereye Kirehe VC ku maseti 3-0.

Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro (RRA) yo yageze ku mukino wa nyuma, imaze gusoza ku mwanya wa 2 mu itsinda ryayo yari isangiye na Police, yo yari yasoje ku mwanya wa mbere.

Kubera ko amakipe yitabiriye yari macye muri iki cyiciro cy’abagore, hahise hafatwa amakipe 2 ya mbere aba ariyo akina umukino wa nyuma.

Umukino wa nyuma wahuje ikipe ya Gisagara na Police, watangiye ubona Gisagara VC ariyo ihabwa amahirwe nyuma yo gutwara iseti ya mbere ku manota 25 kuri 16. Ibi byagaragaraga ko ikipe ya Police VC itaza koroherwa n’uyu mukino.

Niyogisubizo Samuel ashakisha inzira acishamo umupira
Niyogisubizo Samuel ashakisha inzira acishamo umupira

Ubwo iseti ya 2 yatangiraga, ikipe ya Police VC y’umutoza Musoni Fred, yaje yahinduye byinshi maze yegukana seti ya 2 ku manota 25 kuri 23 ya Gisagara.

Police VC yahise ikomerezaho inegukana seti ya 3 n’iya 4 ku manota 25-19 na 26-20 bikurikiranye.

Nubwo mu bagabo byari byakunze ariko si ko byagenze kuri bashiki babo, kuko ikipe ya RRA yabatsinze amaseti 3-0.

RRA nyuma yo gutsinda ikipe ya Police y'abagore
RRA nyuma yo gutsinda ikipe ya Police y’abagore

Dore uko amakipe yakurikiranye ndetse n’uko yahembwe

Abagabo:

Police VC - Miliyoni imwe (1,000,000Frw)
Gisagara VC- Ibihumbi magana arindwi (700,000Frw)
APR VC - Ibihumbi magana atanu (500.000Frw)

Abagore:

RRA VC- Miliyoni imwe (1,000,000Frw)
Police VC- Ibihumbi magana arindwi (700,000Frw)
IPRC Kigali VC- Ibihumbi magana atanu (500,000Frw)

Ni ku nshuro ya 2 ikipe ya RRA yegukanye iri rushanwa yikurikiranye, nyuma yo kuryegukana muri 2022 mu gihe muri 2019 ryegukanywe n’icyahoze ari UTB.

Ni ku nshuro ya mbere ikipe ya Police VC y’abagabo yegukanye iri rushanwa, nyuma y’umwaka umwe gusa ishinzwe.

Nyuma yiri rushanwa, harakurikiraho imikino yo kwishyura ya shampiyona, biteganyijwe ko izatangira tariki 30 Nzeri 2023.

Police VC yishimira intsinzi
Police VC yishimira intsinzi
Ubwo Police FC yashyikirizwga sheki ya Miliyoni batsindiye
Ubwo Police FC yashyikirizwga sheki ya Miliyoni batsindiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka