Volleyball: Amakipe ya APR, Police na RRA yerekeje muri Tanzania

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2023, nibwo amakipe ya APR, Police na RRA Volleyball Club, yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania mu irushanwa ngarukamwaka, ryo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu ndetse wanaharaniye ubwigenge bwacyo, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere, witabye Imana tariki 14 Ukwakira 1994.

Volleyball: Amakipe ya APR, Police na RRA yerekeje muri Tanzania
Volleyball: Amakipe ya APR, Police na RRA yerekeje muri Tanzania

Amakipe ya APR Volleyball Club ni yo yagiye yitabira iri rushanwa kenshi, kuko banarifite inshuro 2 ku ruhande rw’abagore, ndetse ubwo baheruka byari muri 2017 aho amakipe ya APR yombi yaryegukanye.

Muri 2022 ubwo iri rushanwa riheruka kuba, ryabereye i Arusha aho amakipe ya APR VC yose yatsindiwe ku mukino wa nyuma.

APR y’abagore yatsinzwe n’ikipe yo muri Kenya izwi nka DCI (Kenya’s Directorate of Criminal Investigations) amaseti 3-0.

Ikipe y’abagabo na yo ntiyahiriwe icyo gihe kuko yatsinzwe na General Service Unit (GSU) amaseti 3-1.

APR ubwo yari i Arusha muri iri rushanwa
APR ubwo yari i Arusha muri iri rushanwa

Kuri iyi nshuro u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe 4 arimo 2 ya APR VC, ikipe y’abagabo ya Police VC ndetse na Rwanda Revenue Authority.

Iyi mikino ntizabera Arusha nk’ubushize, kuko kuri iyi nshuro yajyanywe mu mujyi wa Moshi mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Tanzania, hafi ya Pariki y’igihugu ya Kilimanjaro inabarizwamo umusozi muremure muri Afurika wa Kilimanjaro.

Biteganyijwe ko amakipe yose agomba kuba yageze mu gihugu cya Tanzania tariki ya 9, naho irushanwa nyirizina rigatangira tariki ya 10 kugeza ku ya 14 Ukwakira 2023.

Julius Kambarage Nyerere, yavutse tariki ya 14 Mata 1922, yabaye Umunyatanzaniya warwanyije ubukoloni akaba n’umuhanga mu bya politiki.

APR VC na Police zirahatana muri Tanzania
APR VC na Police zirahatana muri Tanzania

Yayoboye Tanganyika ubu yahindutse Tanzania, nka Minisitiri w’Intebe kuva mu 1961 kugeza 1962.

Nyuma Nyerere yaje kuba Perezida wa Tanganyika kuva mu 1962 kugeza 1964.

Nyuma y’uko icyitwaga Tanganyika cyihuje n’ibirwa bya Zanzibar mu 1964 bikabyara igihugu cya Tanzania, Nyerere yahise akibera Perezida kuva mu 1964 kugeza 1985.

Julius Kambarage Nyerere yashinze anayobora umuryango w’Ubumwe bw’igihugu cya Tanganyika (Tanganyika African National Union/TANU), waje guhinduka Chama Cha Mapinduzi, kuva mu 1954 kugeza 1990.

Nyerere yaje kwitaba Imana mu 1999 aguye mu gihugu cy’u Bwongereza, akaba yaritabye imana afite imyaka 77.

Abakinnyi ikipe ya APR y'abagore yahagurukanye
Abakinnyi ikipe ya APR y’abagore yahagurukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka