SittingVolleyball: Amakipe y’u Rwanda yamenye amatsinda aherereyemo muri shampiyona ya Afurika 2024

Ku wa Gatandatu tariki 6 Mutarama 2024, mu gihugu cya Maroc habereye tombola y’uko amakipe azahura muri shampiyona ya Afurika ya Sitting Volleyball 2024 mu bagabo n’abagore, u Rwanda mu bagabo rwisanga mu itsinda rimwe na Algeria.

 Amakipe y'u Rwanda yamenye amatsinda aherereyemo muri shampiyona ya Afurika 2024
Amakipe y’u Rwanda yamenye amatsinda aherereyemo muri shampiyona ya Afurika 2024

Iyi tombola yasize mu bagabo u Rwanda ruri mu itsinda rya kabiri aho ruri hamwe n’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe, Algeria zanahuriye mu Gikombe cy’Isi giheruka kubera mu Misiri bakayitsinda ndetse n’ikipe y’igihugu ya Libya.

Itsinda rya mbere mu bagabo ririmo ikipe ya Misiri ifite itike y’imikino Paralempike 2024, Maroc, Nigeria izakira iri rushanwa ndetse n’ikipe y’igihugu ya Kenya.

Ku ruhande rw’amakipe y’abagore ntabwo higeze hakorwa tombola, kuko n’ubundi hitabiriye amakipe atatu gusa ariyo u Rwanda, Zimbabwe na Nigeria ari na yo izahatana yonyine ubwayo.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo iheruka gukina imikino Paralempike mu 2012, ifite amahirwe yo kuba yayisubiramo kuri iyi nshuro kuko Misiri bahangana yo ifite itike yo kuzajya mu Bufaransa muri Kanama 2023.

Ikipe y'u Rwanda y'abagore
Ikipe y’u Rwanda y’abagore

Iyi tike Misiri yayibonye ubwo yageraga ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2023 cyabereye iwabo, ikagera ku mukino wa nyuma aho yatsindiwe na Iran ariko yo yari isanganywe itike .

Ibi bivuze ko Misiri yo izakina iyi mikino ya shampiyona ya Afurika ishaka igikombe gusa, bishobora gutuma idashyiramo imbaraga nyinshi mu gihe u Rwanda rutegetswe kugitwara byatuma runabona itike y’Imikino Paralempike, kuko kuba urwa kabiri ntacyo byarufasha dore ko kugeza ubu mu gihe hatagira indi kipe itwara igikombe ahubwo Misiri ikagitwara, hazahabwa agaciro uwatwaye umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Isi 2023.

Iyi shampiyona ya Afurika 2024 izabera muri Nigeria, iteganyijwe gutangira tariki 29 Mutarama 2024 kugeza tariki ya 3 Gashyantare 2024. Amakipe y’u Rwanda amaze ukwezi kurenga yitegura iyi mikino kuko yatangiye imyitozo tariki ya 1 Ukuboza 2023

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka