Sitting Volleyball: U Rwanda rwegukanye umwanya wa cyenda mu gikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball yegukanye umwanya wa cyenda mu bagabo mu mikino y’Igikombe cy’Isi irimo kubera mu Misiri nyuma yo gutsinda u Bwongereza amaseti 3-0.

U Rwanda rwanatsinze u Bufaransa amaseti 3-0 kugira ngo rubone umwanya wa cyenda mu bagabo
U Rwanda rwanatsinze u Bufaransa amaseti 3-0 kugira ngo rubone umwanya wa cyenda mu bagabo

Iyi kipe y’u Rwanda, nyuma yo gusoreza ku mwanya wa nyuma mu itsinda ryayo ari wo wa gatatu itabonye itike iyijyana muri 1/4 cy’irangiza, yahise yihuza n’andi makipe atanu atarageze muri icyo cyiciro mu matsinda atandukanye, bahura hagati yabo bahatanira umwanya wa cyenda kugeza ku wa 13.

Uru rugendo ikipe y’u Rwanda yarutangiriye ku ikipe y’u Bufaransa tariki 15 Ugushyingo 2023 maze rutsinda amaseti 3-0(25-11,25-8,25-21). Nyuma y’u uyu mukino tariki 16 Ugushyingo 2023 u Rwanda rwari rufite imikino ibiri aho mu gitondo rwakinnye na Algeria rukayitsinda amaseti 3-0(25-16,25-19,25-16). Ibi byari bivuze ko u Rwanda rusigaje gutsinda umukino umwe rugafata umwanya wa cyenda.

Uyu mukino ni uwabaye n’ubundi ku mugoroba w’iyo tariki saa kumi n’ebyiri nigice uhuza u Rwanda n’u Bwongereza maze rwo gutsinda amaseti 3-0(25-9,25-17,25-11) ruhita rwegukana umwanya wa cyenda nyuma yo gutsinda imikino itatu muri ine,umukino wa kane ....muri iyi mikino yo gushaka umwanya,umukino utari ufite icyo wahindura u Rwanda rwawukinnye kuri uyu wa Gatanu n’u Buhinde ku isaha ya saa tanu nigice maze rubutsinda amaseti 3-0(...).

Uyu ni umusaruro mwiza ugereranyije nuwo abagabo bari babonye mu gikombe cy’Isi giheruka muri 2022 kuko icyo gihe bari begukanye umwanya wa 13 ubwo iri rushanwa ryari ryabereye muri Bosnia Herzegovina.

Mu bagore u Rwanda rwasezerewe na Brazil muri 1/4:

Mu cyiciro cy’abagore u Rwanda rwabaye urwa gatatu mu itsinda ryaryo maze rwinjira mu mikino ya 1/4 kirangiza rugomba guhura n’ikipe y’igihugu ya Brazil. Uyu mukino wakinwe kuwa Kane tariki 16 Ugushyingo 2023 ku isaha ya saa cyenda nigice maze Brazil isezerera u Rwanda irutsinze amaseti 3-0.

Mu bagore u Rwanda rwahataniye kuva ku mwanya wa 5 kugeza ku wa munani
Mu bagore u Rwanda rwahataniye kuva ku mwanya wa 5 kugeza ku wa munani

Iseti ya mbere Ikipe y’igihugu ya Brazil kugeza ubu ya gatatu ku Isi yayitwaye ifite amanota 25-15 , iya kabiri iyitwara ifite amanota 27-25 iseti byashobokaga ko u Rwanda rwari gutwara mu gihe iya gatatu iki gihugu kibitse iri rushanwa ubwo riheruka gukinwa 2022 cyayitwaye gitsinze amanota 25-14.

Nyuma yo gusezererwa, u Rwanda ku wa Gatanu saa cyenda n’igice rwakinnye umukino wa mbere wo guhatanira umwanya hagati y’uwa gatanu kugeza kuwa munani Ukraine yarutsinze amaseti 3-1 arirwo rwabanje gutwara iya mbere rufite amanota 25-18 mbere yo rutsindwa iya kabiri ku manota 25-9 ,iya gatatu ku manota 25-19 mu gihe iya kane rwayitsinzwe ku manota 25-23.

Ibi byatumye u Rwanda ruzahita rukinira hagati y’umwanya hagati wa karindwi n’uwa munani aho kuri uyu wa Gatandatu saa yine nigice ruzakina na Misiri nayo yatsinzwe yatsinzwe na Slovenia amaseti 3-0.Iyi Misiri yari iri hamwe n’u Rwanda mu itsinda rya mbere aho mu mukino wabahuje u Rwanda rwayitsinze amaseti 3-0."

Ikipe y'u Rwanda yabaye iya 9 uyu mwaka, bivuze ko yazamutseho imyanya ine ugereranyije n'umwanya wa 13 yari yagize mu Gikombe cy'Isi cya 2022
Ikipe y’u Rwanda yabaye iya 9 uyu mwaka, bivuze ko yazamutseho imyanya ine ugereranyije n’umwanya wa 13 yari yagize mu Gikombe cy’Isi cya 2022
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka