Sitting Volleyball: Turiteguye - Abakinnyi n’umutoza w’ikipe y’Igihugu mbere y’Igikombe cy’Isi

Mu gihe bakomeje kwitegura igikombe cy’Isi cya Sitting Volley 2023 mu Misiri, umutoza w’amakipe y’u Rwanda n’abakinnyi bavuga ko biteguye kuyitwaramo neza cyane, bakurikije imyiteguro bagiriye i Port Said.

Abakinnyi n'umutoza w'ikipe y'Igihugu barahamye ko biteguye neza
Abakinnyi n’umutoza w’ikipe y’Igihugu barahamye ko biteguye neza

Ibi abakinnyi n’umutoza Dr Mossad, babitangaje nyuma yo gusoza imyitozo y’icyumweru bari bamaze bakorera mu Mujyi wa Port Said mu Misiri, bavuye ku wa Gatatu bakerekeza Cairo hazabera iyi mikino.

Umutoza w’amakipe yombi abagabo n’abagore ya sitting volleyball, avuga ko imyiteguro y’iminsi bagize yagenze neza cyane kandi ko anyuzwe n’ibyayivuyo.

Yagize ati "Ntekereza ko umusaruro wavuye mu mwiherero ari mwiza, twagize imyiteguro myiza hano. Twagize imikino n’amakipe amwe yo mu Misiri kandi kuri njyewe nyuzwe n’ibyavuye muri uyu mwiherero. Bwari uburyo bwiza bwo kugerageza abakinnyi bose tugerageza buri kimwe cyose twigiye i Kigali, kuri njyewe birahagije kandi tugiye gukomeza kwitegurira i Cairo."

Umutoza Dr Mossad akomeza avuga ko imikino myinshi bakinnye yari iyo kugerageza abakinnyi, kandi ko yanaboneyeho guha amahirwe buri mukinnyi no kugerageza buri kimwe cyose, bituma asaba Abanyarwanda kubaba inyuma kuko abakinnyi kumva bashyigikiwe bibaha izindi mbaraga.

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’abagore yagiye ikina imikino itandukanye ya gicuti, avuga ko hari icyo yabunguye ku myiteguro anavuga ko itsinda barimo biteguye guhatana.

Ati "Ni imyiteguro yagenze neza, buri mukino wa gicuti twakinnye hari icyo watwigishije haba ku makipe akomeye, ayoroheje n’ayo twenda kunganya urwego. Dufite ubushobozi bwo guhangana n’amakipe tuzakina hariya, itsinda turimo (u Bushinwa, Mongolia, u Budage na Misiri), ntabwo ari itsinda ry’urupfu ni itsinda rikinika, ikipe irimo ikomeye ni u Bushinwa ariko na yo ntabwo ari ubwa mbere tuzaba dukinnye."

Ku ruhande rw’ikipe y’abagabo, abakinnyi na bo bavuga ko biteguye neza kandi muri iyi myiteguro byagenze neza bibaha ikizere, nk’uko Ngizwenimana Jean Bosco abivuga.

Ati "Twiteguye neza Igikombe cy’Isi, twakoze imyitozo ihagije umutoza yatweretse byinshi, twakinnye n’amakipe akomeye hano, twigiyemo byinshi. Icyo twabwira Abanyarwanda ni ukutuba inyuma kandi tubijeje intsinzi nk’uko babimenyereye."

Mugenzi we Niyogushimwa Pacifique na we akomeza avuga ko nubwo bitoroshye ariko imyiteguro bagize ibaha ikizere.

Ati "Harimo (muri iri rushanwa) amakipe atandukanye akomeye ntabwo byoroshye, ariko iminsi ine tumaze hano twakinnye n’amakipe akomeye mu myitozo, arimo abakinnyi bakinira Misiri, twabigiyeho byinshi, rero mu gikombe cy’Isi tugomba kwitwara neza tugahesha ishema Abanyarwanda."

Bageze i Cairo ku wa Gatatu bavuye i Port Said aho bakiniye imikino ya gicuti itandukanye
Bageze i Cairo ku wa Gatatu bavuye i Port Said aho bakiniye imikino ya gicuti itandukanye

Imyiteguro bagiriraga mu Mujyi wa Port Said bagezemo ku wa 3 Ugushyingo 2023, bayitangiye ku wa 4 Ugushyingo 2023 aho bakoraga mu gitondo na nimugoroba buri munsi, ndetse banakina imikino ya gicuti itandukanye. Ku wa Gatatu ikipe yahagurutse ku isaha ya saa mbili n’iminota 23 za mu gitondo yerekeza mu Mujyi wa Cairo, ahazabera iki Gikombe cy’Isi kizitabirwa n’amakipe yabagabo n’abagore.

Mu bagabo u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Iraq ndetse ma Misiri, Igikombe cy’Isi kikazatangira ku ya 11 Ugushyingo 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuri turabishimiye kd tubarinyuma kubwibyo

runwa comedian yanditse ku itariki ya: 10-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka