Sitting Volleyball: Misiri yaharuriye u Rwanda inzira yerekeza mu mikino Paralempike 2024

Ikipe y’igihugu ya Misiri mu bagabo yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball kiri kubera iwayo byongerera u Rwanda amahirwe yo kuzitabira imikino Paralempike izabera mu Bufaransa mu 2024.

Aya mahirwe u Rwanda rwari ruyategerereje mu mukino wa 1/2 w’igikombe cy’isi cya Sitting Volleyball wabaye ku wa 16 Ugushyingo 2023 ugahuza Misiri yakiriye irushanwa ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Budage yo kugeza ubu itari yabona itike yo kuzerekeza i Paris mu Bufaransa.

Wari umukino ukomeye cyane kuko u Budage buheruka kuburira itike muri shampiyona y’u Burayi bwari bwaje muri iki gikombe cy’isi bufite intego yo kuhabonera umudali wa zahabu wari gutuma babona itike y’imikino Paralempike izabera i Paris mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Ikipe ya Misiri imbere y’abafana bake biganjemo abafite icyo bashinzwe muri iri rushanwa dore ko umujyi wa New Capital City utari wemererwa guturamo abantu yatsinze seti ya mbere ku manota 25-20.

Misiri muri uyu mukino yabikomereje aho yabisoreje muri seti ya mbere maze no mu iseti ya kabiri itsinda u Budage amanota 25-20. Iseti ya gatatu y’umukino muri rusange yegukanywe n’u Budage butsinze amanota 25-23 maze ariko iya kane Misiri yari iri mu mwuka mwiza iri no mu rugo iyitwara itsinze amanota 25-18, inagera ku mukino wa nyuma aho izahurira na Iran yo yasezereye Ukraine iyitsinze amaseti 3-0 mu buryo bworoshye cyane(25-12,25-10 ,25-22).

Kuba urwa kabiri muri shampiyona ya Afurika ntacyo byazafasha u Rwanda n'ubwo Misiri yaboneye itike mu gikombe cy'Iii yari yakiriye
Kuba urwa kabiri muri shampiyona ya Afurika ntacyo byazafasha u Rwanda n’ubwo Misiri yaboneye itike mu gikombe cy’Iii yari yakiriye

Icyo bivuze ku ikipe y’u Rwanda y’abagabo

Kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi kwa Misiri bisobanuye ko iyi kipe yamaze kubona itike yo kuzitabira Imikino Paralempike izabera mu Bufaransa mu mpeshyi ya 2024 kuko Iran bazahahurira yo yari isanganywe itike yayo bityo ni yo Misiri yatsindwa ariyo izahabwa iyo tike.

Ibi bivuze ko muri shampiyona ya Afurika izaba mu kwezi kwa Mutarama 2024 ikabera muri Nigeria ,u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kuboneramo itike kuko icyo gihe ntacyo Misiri izaba ifite cyo kurwanira gikomeye uretse Igikombe.

Iki gikombe u Rwanda rutegetswe kugitwara rukabona itike

Ukurikije uko amategeko abivuga,u Rwanda rutegetswe gutwara shampiyona ya Afurika izabera muri Nigeria kuko nubwo Misiri ifite itike iramutse ibaye iya mbere amahirwe y’itike yo kwitabira imikino Paralempike atahabwa ikipe ya kabiri ahubwo yahabwa ikipe yabaye iya gatatu muri iki Gikombe cy’Isi kiri kubera mu Misiri.

Nta yandi mahitamo yajyana u Rwanda i Paris mu Bufaransa uretse gutwara shampiyona ya Afurika bazitabira muri Nigeria muri Mutarama 2024
Nta yandi mahitamo yajyana u Rwanda i Paris mu Bufaransa uretse gutwara shampiyona ya Afurika bazitabira muri Nigeria muri Mutarama 2024

Impamvu uwa gatatu mu gikombe cy’isi yahabwa itike kurusha uwa kabiri muri shampiyona ya Afurika nyamara Misiri ifite itike:

Ubundi amashampiyona ku migabane ukwayo yagombaga kuba mbere y’uko iki gikombe cy’isi
2023 kiba maze utwaye iyo shampiyona nk’uko byagenze ku yindi migabane akabona itike yo kuzajya i Paris mu 2024 hanyuma cyo kikaba shampiyona zose zararangiye. Ibi ntabwo ariko byagenze ku mugabane wa Afurika kuko shampiyona yaho yo yatinze ntiyabera ku gihe ari nayo mpamvu izaba muri Mutarama 2024.

Mu rwego guhesha agaciro igikombe cy’isi kizaba cyarabaye mbere ya shampiyona ya Afurika ni yo mpamvu ikipe ya gatatu mu gikombe cy’isi ari yo izahabwa itike yo kujya mu mikino Paralempike mu gihe ariko igihugu cya Misiri gifite itike cyakwegukana shampiyona ya Afurika u Rwanda rutegetswe gutwara rukabona iyo tike dore ko umwanya wa kabiri ntacyo waba uvuze.

Umutoza w’u Rwanda Dr Mosad Rashad avuga ko ari amahirwe akomeye cyane bagomba gutangira kwitegura kare.

Yagize ati "Ubu dufite amahirwe akomeye muri shampiyona ya Afurika, Misiri yamaze kubona itike, nidutwara shampiyona ya Afurika tuzabona itike hamwe na Misiri.Kuva uyu munsi tugomba gutangira kwitegura iyi shampiyona."

Dr Mosad Rashad yakomeje avuga ko Misiri ishobora kuza cyangwa yaza ikanazana abakinnyi bato ko nk’u Rwanda bakeneye kwizera bakabona umwanya wa mbere.

Ati "Dufite amahirwe yo kuyibona ntekereza ko ari amahirwe akomeye kuri twe ubu guhatanira uwo mwanya. Misiri ntabwo ikeneye guhatana, bashobora no kutaza cyangwa bakazana abakinnyi bato, tubonye umwanya wa mbere twabona itike, dukeneye kwizera tugakina."

Nta yandi mahitamo yajyana u Rwanda i Paris mu Bufaransa uretse gutwara shampiyona ya Afurika bazitabira muri Nigeria muri Mutarama 2024
Nta yandi mahitamo yajyana u Rwanda i Paris mu Bufaransa uretse gutwara shampiyona ya Afurika bazitabira muri Nigeria muri Mutarama 2024

U Rwanda mu bagabo rwaherukaga kwitabira imikino Paralempike mu myaka 11 ishize mu 2012 ubwo yaberaga mu gihugu cy’u Bwongereza aho begukanye umwanya wa cyenda mu makipe icumi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumva nabo bagiye muri ya Mibare ya muntsindire, ngo misiri ntacyo izaba irwanira? Hanyuma se iyo shampiyona ya Afurika izakinwa n’u Rwanda na Misiri gusa? Kuki batumva ko batsindwa b’indi itari Misiri

Didi yanditse ku itariki ya: 18-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka