Sitting Volleyball: Ikipe y’abagore y’u Rwanda yageze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi

Ku wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023, amakipe y’u Rwanda abagabo n’abagore arimo gukina Igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball mu Misiri, yasoje imikino yayo y’amatsinda abagore bagera muri 1/4 naho abagabo bakazahatani umwanya wa cyenda.

Ikipe y'abagore yageze muri kimwe cya kane
Ikipe y’abagore yageze muri kimwe cya kane

Ni imikino y’amatsinda yasojwe buri ruhande rukina umukino usoza itsinda, saa yine za mu gitondo abagabo bahuye na Misiri basabwaga gutsinda bakagera muri ¼, ariko ntibyashoboka kuko iki gihugu cyabatsinze amaseti 3-0, (25-16, 25-16, 25-18).

Gutsindwa uyu mukino byatumye u Rwanda rutagera muri ¼, kuko rwabaye urwa gatatu nyuma ya Misiri ya mbere na Iraq ya Kabiri. Ibi byatumye rwinjira mu cyiciro cyo guhatanira hagati y’umwanya wa 9 kugeza ku wa 13, igomba guhatanirwa n’amakipe atanu atarageze muri ¼, yo agomba guhura hagati yayo.

Ibi bivuze ko kuri uyu wa Gatatu u Rwanda rukina n’u Bufaransa saa kumi n’imwe n’igice, ku wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2023 ruzongere rukine na Algeria saa yine n’igice za gitondo, kuri uwo munsi kandi rwongere gukina n’u Bwongereza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Iyi mikino yo guhatanira umwanya wa 9 kugeza ku wa 13, u Rwanda rukazayisoreza k’u Buhinde ku wa Gatanu saa tanu n’igice za mu gitondo.

U Rwanda ruzahura na Brazil muri 1/4 cy'Igikombe cy'Isi cya Sitting Volleyball
U Rwanda ruzahura na Brazil muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball

Ikipe y’Igihugu y’abagore yo yageze muri ¼, nyuma y’uko ku wa kabiri isoje imikino y’amatsinda itsinzwe n’u Bushinwa amaseti 3-0 buyirusha cyane, dore ko iseti ya mbere rwayitsinzwe ku manota 25-7, iya kabiri ku manota 25-6 naho iya gatatu ruyitsindwa ku manota 25-11.

Mu mikino itatu ariko u Rwanda rwari rwakinnye rwatsinzemo ibiri (Mongolia na Misiri), rutsindwa umwe (u Budage), rusoreza ku mwanya wa gatatu inyuma y’u Bushinwa n’u Budage byatumye ayo makipe uko ari ane azamuka muri 1/4.

Mu cyiciro cy’abagore muri rusange hitabiriye amakipe 10, u Rwanda rwabaye urwa gatatu ruzahura n’ikipe ya kabiri mu itsinda rya kabiri ari yo Brazil, aho uyu mukino uteganyijwe ku wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2023 saa cyenda n’igice, bashakisha itike ya 1/2.

Imikino ya nyuma y’iki Gikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball 2023, izakinwa tariki 18 Ugushyingo 2023.

Mu bagabo ikipe y'u Rwanda izakina n'u Bufaransa bahatanira kuva ku mwanya wa 9 kugeza ku wa 13
Mu bagabo ikipe y’u Rwanda izakina n’u Bufaransa bahatanira kuva ku mwanya wa 9 kugeza ku wa 13
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka