Sitting Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yakoze imyitozo ya mbere irimo imikino ya gicuti

Ku wa Gatantatu tariki 4 Ugushyingo 2023, ikipe z’u Rwanda muri Sitting Volleyball abagabo n’abagore ziri mu Misiri, zakoze imyitozo ya mbere irimo n’imikino ya gicuti zatsinzwe.

Mu myitozo bigabanyamo amakipe bagakina hagati yabo
Mu myitozo bigabanyamo amakipe bagakina hagati yabo

Ni imyitozo yari iya mbere kuva aya makipe yagera mu Mujyi wa Port Said, aho agiye gukorera imyitozo kugeza tariki 8 Ugushyingo 2023, ubwo azahaguruka yerekeza mu Mujyi wa Cairo hazabera igikombe cy’Isi cya sitting volleyball 2023.

Iyi myitozo irimo kubera mu nzu y’imikino iri mu Mujyi wa Port Said, itari kure yaho ikipe icumbitse kuri Noras Style, kuko imodoka ihagenda iminota iri hagati ya 15 na 20. Kuri uyu munsi wa mbere wayo, u Rwanda rwakoze imyitozo mu gitondo habanza abakobwa ku isaha ya saa mbiri, mu gihe abahungu bahereye saa yine bageza saa sita.

Nyuma ya saa sita hari hateganyijwe imikino ibiri yahuje amakipe y’u Rwanda n’ikipe ya Elhorria ibarizwa muri uyu mujyi, umutoza w’u Rwanda Dr Mossad yanatoje. Ikipe ya kabiri y’iyi kipe nubwo ari abagabo bakinnye umukino n’ikipe y’u Rwanda y’abagore bayitsinda amaseti 3-1, ibintu umutoza avuga ko yakoze kugira amenyereze ikipe gukina imikino ikomeye.

Yagize ati “Ni uko nziko urwego rw’amakipe y’abagore hano atari rwiza cyane bihagije, rwo gukina n’ikipe yacu. Nahisemo gukina n’ikipe y’abagabo ngo ntume bakina cyane n’imikino ikomeye, ni cyo cyari igitekerezo cyanjye gukina n’ikipe ikomeye.”

Murema Jean Baptiste, Perezida wa NPC ni umukinnyi mu ikipe y'Igihugu
Murema Jean Baptiste, Perezida wa NPC ni umukinnyi mu ikipe y’Igihugu

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho uwahuje ikipe ya mbere ya Elhorria n’iy’u Rwanda y’abagabo, mu mukino wari ukomeye wakinwe amaseti atanu kuko ane asanzwe y’umukino yarangiye banganya 2-2. Byabaye ngombwa ko hitabazwa iseti kamarampaka, yarangiye Elhorria iyitwaye ku manota 15-12.

Umutoza Dr Mossad avuga kuri iyi mikino yombi ko atabifata nko gutsindwa, kuko bakinnye n’ikipe ikomeye ifite abakinnyi bangana na 80% by’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Misiri.

Yagize ati “Ntabwo dutsinzwe, navuga ko iyi mikino ari myiza, navuga ko ikipe iri kuba nziza cyane. Tuvuze ku mukino w’abagore bakinnye n’abagabo, ikipe nziza kandi babonye iseti, ntekereza ko nyuzwe nabyo”.

Umutoza aganiriza abakinnyi nyuma y'imyitozo
Umutoza aganiriza abakinnyi nyuma y’imyitozo

Ati “Ku ikipe y’abagabo umukino warangiye amaseti 3-2, ariko bari barimo gukina na 80% by’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Misiri babona amaseti abiri. Inshuro ya mbere kuri twe gukora ikintu nk’iki rero ntekereza ko dutsinze, urwego kuri iyi mikino ya mbere ruvuga ko turi ikipe iri gutera imbere.”

U Rwanda rurakomeza imyitozo mu Mujyi wa Port Said, ahateganywa n’ubundi kongera kuhakinira imikino ya gicuti mbere yo kujya mu murwa mukuru wa Cairo tariki 8 Ugushyingo 2023, hitegurwa imikino y’igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball, izatangira tariki 11 Ugushyingo mu Misiri.

Ikipe ya Elhorria yakinnye n'u Rwanda mu bagabo irutsinda amaseti 3-2
Ikipe ya Elhorria yakinnye n’u Rwanda mu bagabo irutsinda amaseti 3-2
Bamwe mu bafite ubumuga muri uyu mujyi bari baje kureba uyu mukino
Bamwe mu bafite ubumuga muri uyu mujyi bari baje kureba uyu mukino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka