Police VC na Pipeline WVC zegukanye irushanwa rya Zone 5 ryaberaga mu Rwanda (AMAFOTO)

Ikipe ya Police VC yo mu Rwanda na Pipeline yo muri Kenya ni zo zegukanye irushanwa ry’akarere ka Gatanu ryari rimaze icyumweri ribera muri BK Arena mu Rwanda

Pipeline yegukanye igikombe mu bagore

Ikipe ya Pipeline yo muri Kenya ibifashijwemo n’umukinnyi Pamella Adhiambo wanigaragaje muri aya marushanwa, yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Rwanda Revenue Authority amaseti atatu ku busa (25-20, 25-23, 25-19)

Abagabo, wari umukino w’ishiraniro

Umukino wa nyuma mu bagabo wari witezwe na benshi, wahuje ikipe ya Sport-S yo muri Uganda yari yaraye isezereye Kepler yo mu Rwanda, ndetse na Police VC yari yasezereye APR VC.

Police VC yegukanye igikombe mu bagabo
Police VC yegukanye igikombe mu bagabo

Iseti ya mbere y’umukino yatwawe na Sport-S ku manota 25-20 ya Police. Iya kabiri ikipe ya Police VC yagarukanye imbaraga zongerwaga n’abafana b’abanyarwanda benshi bari muri Arena, iyitsinda ku manota 25 kuri 14. Iseti ya gatatu, nayo yatwawe na Police ku manota 25 kuri 21, inatwara iya kane ku manota 25-16.

Abafana bari muri BK Arena batije umurindi ikipe ya Police VC
Abafana bari muri BK Arena batije umurindi ikipe ya Police VC
Pipeline yo muri Kenya yegukanye igikombe mu bagore
Pipeline yo muri Kenya yegukanye igikombe mu bagore

Amakipe ya APR ni yo yegukanye umwanya wa gatatu

Umwanya wa gatatu mu bagore wegukanywe n’ikipe ya APR WVC itsinze ikipe ya Police WVC amaseti 3-1 (26-24, 25-21, 25-21, 25-21).

Mu bagabo naho umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya Police VC itsinze ikipe ya Kepler VC amaseti 3-2 (25-21, 25-18, 28-30, 23-25, 15-12).

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yishimira uko ikipe ya Police yitwaye
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yishimira uko ikipe ya Police yitwaye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka