#NyerereCup2023: Amakipe ahagarariye u Rwanda yageze muri 1/4 na 1/2

Uyu ni umunsi wa 4 w’irushanwa Nyerere Cup 2023 rikomeje kubera mu ntara ya Kilimanjaro mu gihugu cya Tanzania, mu rwego rwo kuzirikana uwahoze ari Perezida wa mbere w’iki gihugu, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere, witabye Imana tariki 14 Ukwakira 1999.

Ikipe ya APR VC iresurana na Tanzania Prisons muri 1/2
Ikipe ya APR VC iresurana na Tanzania Prisons muri 1/2

Nyuma y’uko imikino yo mu matsinda isojwe ku wa kane, amakipe ahagarariye u Rwanda muri iyi mikino yose yamaze gukomeza mu cyiciro gikurikira, aho abagabo amakipe ahagarariye u Rwanda ariyo Police VC na APR VC yose yamaze kwerekeza muri ¼, naho amakipe y’abagore ariyo APR VC na Rwanda Revenue Authority (RRA) abona itike ya 1/2.

Mu nzira iberekeza muri ¼, amakipe ahagarariye u Rwanda mu bagabo, yasoje imikino yo mu matsinda yose nta mukino n’umwe atsinzwe, kuko bari bagabanyije mu matsinda 2 (A, B) aho ikipe ya APR VC yari iyoboye itsinda rya A naho Police VC ikayobora itsinda rya kabiri (Group B).

Mu mikino ya nyuma yo mu matsinda, ikipe ya APR VC yatsinze irusha cyane ikipe yo muri Tanzania ishinzwe iterambere ry’ibibuga by’indege bya Kilimanjaro (Kilimanjaro Airports Development Company/ KADCO) amaseti 3-0, hari n’aho yayitsindiye ku manota 2 (25-6, 25-6, 25-2).

Police VC yo mu Rwanda irakina na Kilimanjaro Mgnet
Police VC yo mu Rwanda irakina na Kilimanjaro Mgnet

Ku ruhande rw’ikipe ya Police VC mu Rwanda, nayo yasoje imikino yayo yo mu itsinda nyuma yo kwisasira ikipe y’ikigo gishinzwe iterambere ry’icyaro muri Tanzania (Institute of Rural Development/ MIPANGO VC) amaseti 3-0, mu mukino wasaga nk’utoroshye (25-15,25-18,25-22).

Ku ruhande rw’abagore kubera ubwitabire bucye, amakipe yose yari mu itsinda rimwe aho ryari rigizwe n’amakipe 5, ariyo Rwanda Revenue Authority yo mu Rwanda, APR VC yo mu Rwanda Jeshi Stars yo muri Tanzania, Tanzania Prisons ndetse na ORKEESWA nayo yo muri Tanzania.

Nk’uko amategeko y’irushanwa yabigenaga, amakipe yagombaga guhura hagati yayo nyuma hagafatwa 4 ya mbere agakina imikino ya ½, bivuze ko ikipe yabaye iya 5 yo yahise isezererwa.

RRA nyuma yo gusoza ari iya mbere, iracakirana na Jeshi Stars yo muri Tanzania
RRA nyuma yo gusoza ari iya mbere, iracakirana na Jeshi Stars yo muri Tanzania

Ikipe ya Rwanda Revenue Authority yo mu Rwanda niyo yasoje ari iya mbere, nyuma yo gutsinda imikino yose igakurikirwa na APR nayo yo mu Rwanda, nyuma yo gutsinda imikino 3 muri 4 yakinnye, kuko harimo n’uwo yatsinzwemo na RRA amaseti 3-2.

Kuri gahunda y’imikino ya 1/4 ku ruhande rw’abagabo, ikipe ya APR VC iracakirana na MIPANGO VC naho Police VC yo ikine na Kilimanjaro Magnet.

Abagore muri 1/2, ikipe ya RRA yo mu Rwanda irakina na Jeshi Stars yo muri Tanzania, naho APR yo mu Rwanda yesurane na Tanzania Prisons.

Imikino ya 1/4 na 1/2 mu bagabo ndetse na 1/2 mu bagore, yose iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira, dore ko imikino ya nyuma (Finals) iri ku munsi w’ejo tariki ya 14 Ukwakira 2023, ari nabwo irushanwa rizasozwa.

Jeshi Stars ya Tanzania igizwe n'abagore b'abasirikare
Jeshi Stars ya Tanzania igizwe n’abagore b’abasirikare
Iyi mikino irimo kubera mu mujyi wa Moshi witegeye umusozi wa Kilimanjaro
Iyi mikino irimo kubera mu mujyi wa Moshi witegeye umusozi wa Kilimanjaro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka