Volleyball: U Rwanda rwatsinzwe na Misiri muri 1/2 cy’Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Volleyball, yatsinzwe na Misiri muri 1/2 ibura amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma.

Ndagijimana Iris agerageza gupasa umupira
Ndagijimana Iris agerageza gupasa umupira

Wari umukino w’amateka ku ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, dore ko yari ku nshuro ya mbere igeze muri iki cyiciro mu mateka.

Ikipe y’igihugu ya Misiri ni yo yahabwaga amahirwe mbere y’uyu mukino, nyuma yo gusoza itsinda rya mbere iyoboye n’amanota 15, mu gihe ikipe y’u Rwanda yo yegukanye umwanya wa 2 mu itsinda rya kabiri (group B).

U Rwanda rwageze muri 1/2 rusesereye ikipe y’igihugu ya Algeria ku maseti 3-2, mu gihe ikipe y’igihugu ya Misiri yo yageze muri 1/2 itsinze iya Uganda.

Ikipe y'igihugu ya Misiri yerekeje ku mukino wa nyuma ikazahura na Kenya
Ikipe y’igihugu ya Misiri yerekeje ku mukino wa nyuma ikazahura na Kenya

Mu by’ukuri uyu munsi ntiwari uw’u Rwanda, kuko Misiri yayoboye umukino kuva utangiye kugeza urangiye.

Misiri yegukanye iseti ya mbere ku manota 25 kuri 14 y’u Rwanda, iseti ya kabiri ku manota 11 naho iseti ya 3 Misiri iyegukana ku manota 25 kuri 10.

Nyuma yo gutsindwa na Misiri, ikipe y’u Rwanda iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Kane ihatanira umwanya wa gatatu, aho icakirana n’ikipe y’igihugu ya Cameroon yakiriye iri rushanwa, gusa na yo ikaba yasezerewe n’ikipe y’igihugu ya Kenya.

Ikipe ya Misiri yahise yerekeza ku mukino wa nyuma (final), ikazahura n’ikipe y’igihugu ya Kenya na yo yawugezeho isezereye iya Cameroon.

Abafana bari inyuma y'u Rwanda
Abafana bari inyuma y’u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka