Volleyball: Byinshi ku irushanwa ry’Akarere ka Gatanu ryabereye i Kigali

Abakunzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda bongeye kubona uburyohe bwa Volleyball ku rwego rwo hejuru mu irushanwa ry’Akarere ka gatanu ryabereye i Kigali kuva tariki ya 13 kugeza tariki 19 Ugushyingo 2023.

Muri iyi nkuru turagaruka kuri bimwe mu byariranze ndetse n’ibyo utamenye, dore ko ubusanzwe aka Karere kabarizwamo ibihugu 12 ariko hakaba haritabiriye ibihugu bine.

Amakipe 9 y’abagabo n’abagore ni yo yitabiriye iri rushanwa, harimo amakipe 3 yatwaye ibikombe bya shampiyona iwayo ari yo KKCA mu cyiciro cy’abagore yari yatwaye shampiyona yo muri Uganda, Kenya Pipeline yo muri Kenya, ndetse na SPORT-S yo muri Uganda.

Amakipe ya Gisagara Volleyball Club yo mu Rwanda yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2023 mu Rwanda, ntiyitabiriye iri rushanwa nk’ikipe yari ibitse igikombe cya shampiyona kuko yisanze nta bakinnyi bahagije ifite kuko amwe mu makipe basangiye shampiyona yari yamaze kugura abakinnyi bayo, bityo ibyo kwitabira ntibyayikundira.

Muri iri rushanwa kandi, hagaragagayemo ikipe ya kaminuza ya KEPLER, ikipe nshya muri volleyball y’u Rwanda gusa yagaragaje imbaraga zidasanzwe muri iri rushanwa dore ko yegukanye umwanya wa kane imbere y’amakipe nka REG VC yo mu Rwanda ndetse na Amicale yo mu gihugu cy’u Burundi.

Si kenshi uzabona abakinnyi bakina ku mwanya wo gutanga imipira kuri bagenzi babo (setters) baba abakinnyi bahize abandi MVP (Most valuable player). Muri iri rushanwa ry’Akarere ka gatanu byabaye umwihariko kuko mu byiciro byose abagabo n’abagore, abakinnyi bahize abandi babaye aba (setters) nk’aho mu bagore umukinnyi akaba na kapiteni wa Kenya Pipeline, Rose Magoi ari we wegukanye igihembo cy’uwahize abandi mu bagore, naho mu bagabo akaba Ntanteteri Crispin na we ukina ku mwanya w’ushinzwe gutanga imipira kuri bagenzi be (Setter) mu ikipe ya Police Volleyball Club yo mu Rwanda.

Kubera iki ubwitabire ku makipe yo hanze usanga budahagije?

Mu ntego nyamukuru zatumye ibihugu bishyirwa mu mazone, urugero (Zone V) cyangwa Akarere ka gatanu, kwari ukugira ngo yaba ibihugu cyangwa amakipe, ajye agira imikino myinshi mpuzamahanga kuko yose, si ko yabona amahirwe yo guseruka mu marushanwa nk’igikombe cya Afurika cyitabirwa n’ibihugu cyangwa amarushanwa y’amakaipe yabaye aya mbere iwayo (Club Championship) yo yitabirwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bihugu.

Ikibazo cy’amikoro ku isonga

Ubwitabire bucye ahanini bushingira ku mikoro adahagije ku makipe yo mu Karere bityo ugasanga imikino nk’iyi yitabirwa n’amakipe y’ibigo cyangwa ingaga n’abantu ku giti cyabo ariko bifite, ugasanga rero hari amakipe atitabiriye kandi atari uko batabyifuza.

Urugero: Kugira ngo ikipe yitabire iri rushanwa usanga isabwa amafaranga yo kwiyandikisha ayo agatangwa mu buyobozi bw’Akarere (ZONE OFFICES), amafaranga y’ingendo, azabatunga n’aho bazaba bamaze kugera aho irushanwa rizabera, amafaranga yo kwandikisha umukinnyi w’umunyamahanga ukina mu ikipe yawe n’ibindi, bityo ugasanga ikipe irasabwa amafaranga menshi yo kugira ngo yitabire amarushanwa nk’aya ari byo bikoma mu nkokora amakipe yo mu Karere ukabona ubwitabire buri hasi nyamara atari ukubyanga ahubwo ari ubushobozi bucye.

Imikino 24 ni yo yakinwe mu gihe cy’iminsi 6 aho ku munsi nibura hakinwaga imikino 4, imikino yose ikaba yaraberaga mu nzu y’imikino ya BK ARENA imaze kumenyerwa muri aka Karere no muri Afurika nzima nk’imwe mu nzu z’imikino zigezweho.

Abitabiriye iri rushanwa bitaweho neza nk’uko byashimangiwe n’amakipe yaturutse hanze y’u Rwanda. Umutoza w’ikipe ya SPORT-S yo mu Gihugu cya Uganda, Mugisha Benon Bavuga, ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cyo muri Uganda cya NBS SPORT, abazwa uko bakiriwe mu Rwanda maze atangira na we abasubiza ko byari ibitangaza.

Abafana bo muri Uganda ni bamwe mu basusurukije abari muri BK ARENA
Abafana bo muri Uganda ni bamwe mu basusurukije abari muri BK ARENA

Uyu mutoza yagize ati “Mu Rwanda haratangaje! Wari wabona iyo Perezida atambuka? Ni ko twabaga dufashwe kuko twavaga kuri hotel dufite Moto ya polisi iduherekeje ikatugeza kuri BK ARENA kujyeza dusubiye no kuri hotel. Twagize ibihe byiza byo gukinira mu nyubako nziza imeze nka zimwe mujya mubona muri Amerika muri Basketball, abakinnyi bacu babonye umwanya mwiza wo gukinira ku kibuga cyiza maze berekana na Volleyball nziza nubwo nta gikombe ducyuye ariko kuri twe turanyuzwe.”

Iri rushanwa ryegukanywe n’ikipe ya POLICE VC mu cyiciro cy’abagabo mu Rwanda ndetse na Kenya Pipeline mu cyiciro cy’abagore. Kugeza ku wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2023, iyi mikino yari imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi magana abiri kuri shene ya YouTube ya Kigali Today kuko ari yo yari ifite uburenganzira bwo kuyerekana.

Uko amakipe yahuye mu mibare

Ikipe ya Police VC yegukanye igikombe, yari yabaye iya 2 mu itsinda rya mbere yari irimo aho mu mikino ibiri yakinnye yatsinzemo umwe bahuyemo na Kepler amaseti 3-1 ariko baza gutsindwa na SPORT-S amaseti 3-2. Ibi byatumye ihura na Amicale y’i Burundi iyitsinda amaseti 3-0 ihita ibona itike ya ½ aho yahuye na APR nabwo iyitsinda amaseti 3-0 aribwo yahise ibona itike yo gukina umukino wa nyuma yahuriyeho na SPORT-S yo muri Uganda.

Ku mukino wa nyuma Minisitiri wa Siporo mu Rwanda yacishagamo agahaguruka agafana
Ku mukino wa nyuma Minisitiri wa Siporo mu Rwanda yacishagamo agahaguruka agafana

Nubwo ariko yatsindiwe ku mukino wa nyuma, ikipe ya SPORTS-S mu cyiciro cy’abagabo ni yo yatsinzwe umukino umwe rukumbi.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Kenya Pipeline ibitse igikombe cya shampiyona y’iwabo, ni yo kipe yatwaye igikombe idatsinzwe umukino n’umwe dore ko yatsinze imikino yose yakinnye.

Kenya Pipeline yishimira igikombe yari yegukanye
Kenya Pipeline yishimira igikombe yari yegukanye
Police VC yegukanye igikombe
Police VC yegukanye igikombe
Umuhanzi Platini P yasusurukije abitabiriye iri rushanwa
Umuhanzi Platini P yasusurukije abitabiriye iri rushanwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka