Rwanda Revenue na UTB begukanye Memorial Rutsindura

Mu irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umutoza wa Volleyball muri Petit Séminaire Karubanda, Rwanda Revenue, UTB na GS Officiel de Butare ni zo zegukanye imyanya ya mbere

Guhera kuri uyu wa Gatandatu ku bibuga bya Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ndetse no GS officiel de Butare, haberaga amarushanwa yasojwe kuri iki cyumweru, yari agamije kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu muri PS Virgo Fidelis, ndetse n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Abahoze biga muri Petit Seminaire Karubanda, bakina na UTB umukino wa nyuma muri Gymnase ya Kaminuza
Abahoze biga muri Petit Seminaire Karubanda, bakina na UTB umukino wa nyuma muri Gymnase ya Kaminuza
Uyu mukino wari unogeye ijisho ndetse unahuruza abafana benshi
Uyu mukino wari unogeye ijisho ndetse unahuruza abafana benshi

Aya marushanwa, yaje kurangira mu cyiciro cy’abanyeshuli, ikipe GS officiel de Butare itwaye igikombe nyuma yo gutsinda Lycée de Nyanza, mu bagore Rwanda Revenue Authority itwara igikombe itsinze Ruhango VC, mu gihe mu bagabo ikipe ya UTB (yahoze ari RTUC) yatsinze abahoze biga muri Petit Seminaire Virgo Fidelis.

Kapiteni wa UTB ashyikirizwa igikombe n'Umunyamabanga uhoraho muri Minispoc, Lt Colonel Rugambwa Patrice
Kapiteni wa UTB ashyikirizwa igikombe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minispoc, Lt Colonel Rugambwa Patrice

Uko amakipe yahawe ibihembo

Abanyeshuri
1.G.S Officiel de Butare
2.Lycée de Nyanza

Abagore
1.Rwanda Revenue
2.Ruhango VC

Rwanda Revenue ishyikirizwa igikombe
Rwanda Revenue ishyikirizwa igikombe

Abagabo
1.UTB
2.Les anciens du PSVF

Abahoze biga muri Petit Seminaire Karubanda bahawe Sheki y'amafaranga ibihumbi 150Frws
Abahoze biga muri Petit Seminaire Karubanda bahawe Sheki y’amafaranga ibihumbi 150Frws
UTB n'igikombe yegukanye bwa mbere
UTB n’igikombe yegukanye bwa mbere

Ibihembo
1.200,000 Rwfs
2.150,000 Rwfs
3.100,000 Rwfs

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka