Irushanwa "Memorial Rutsindura" riragaruka mu mpera z’iki cyumweru

Nyuma y’iminsi amarushanwa yo Kwibuka Rutsindura wahoze akina akanatoza Volleyball, kuri uyu wa Gatandatu no ku cyumweru arasubukurwa i Huye

Guhera kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 01 Ukwakira, kugera ku Cyumweru taliki ya 02 Ukwakira 2016, muri Seminari nto ya Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis) harabera irushanwa ritegurwa n’abayobozi ndetse n’abandi bize muri iki kigo, irushanwa rizaba rigamije kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu ndetse n’umutoza wa Volleyball muri iki kigo, ndetse n’abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

JPEG - 205.4 kb
Rutsindura Alphonse (hagati wambaye umupira w’umuhondo) ni we uzaba yibukwa ku nshuro ya 15

Usibye ikipe ya UNIK (yahoze yitwa Inatek) yatangaje ko itazitabira aya marushanwa, andi makipe asanzwe akina Shampiona y’icyiciro cya mbere n’icya Kabiri yamaze kwemera kwitabira iri rushanwa.

JPEG - 94 kb
APR VC imwe mu makipe azitabira iri rushanwa
JPEG - 98.8 kb
Ikipe ya UNIK VC yahoze yitwa INATEK, ntabwo izitabira iri rushanwa

Amakipe ategerejwe muri iri rushanwa:

Abagabo(Serie A)

KVC
IPRC South
Kirehe Vc
APR
Lycee De Nyanza
Rayons Sport
UBT

Abagore

APR
RRA
Ruhango
Saint Joseph
Saint Aloys
Saint Joseph Kabgayi
IPRC Kigali

JPEG - 96.2 kb
Ikipe ya Rwanda Revenue Authority ihabwa amahirwe mu bagore

Abagabo (Serie B)

UR-Ce
Rusumo High School
Petit Seminaire Virgo Fidelis De Butare
Groupe Scolaire Officiel De Butare(Indatwa N’inkesha)
UR-Huye
IPRC East
Groupe Scolaire Saint Philippe Neri
College Du Christ Roi Nyanza

Rutsindura Alphonse, yahoze ari umwarimu muri Seminari nto ya Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis) ndetse yanigishije muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, aza no kugira uruhare runini mu iterambere ry’umukino wa Volleyball, aho yatoje ikipe y’igihugu ya Volleyball mu bagore, ndetse anaba Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda mbere yo kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka