Kicukiro: Abanyamuryango ba FPR biyemeje kuzatora umukandida wabo 100%

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Kagari ka Gahanga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, biyemeje ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bazatora umukandida wabo 100%.

Biyemeje kuzatora umukandida wabo 100%
Biyemeje kuzatora umukandida wabo 100%

Babigarutseho ku Cyumweru tariki 02 Nyakanga 2023 mu Nteko rusange y’Akagari ka Gahanga, yibanze cyane ku nshingano z’umunyamuryango, n’uburyo buri muntu agomba kuba mu nshingano ze, ndetse akanamenya uko afatanya na bagenzi be, cyane ko ahenshi usanga ibikorwa byahariwe Chairperson wenyine.

Ibyo byose ariko kandi ngo biranajyana n’uko umwaka wa 2023/2024 batangiye bagomba kuwukoramo ibikorwa byinshi, bitabira gahunda zitandukanye za Leta, bafasha Perezida Paul Kagame, ari na we Chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, kugera ku ntego yiyemeje, kubera ko FPR ari ubuzima, ikanaba moteri y’imiyoborere y’Igihugu.

Bavuga ko batangiye kwitegura amatora
Bavuga ko batangiye kwitegura amatora

Carine Mukangamije, umunyamuryango utuye mu Kagari ka Gahanga, avuga ko mu gihe u Rwanda rurimo kwizihiza imyaka 29 rwibohoye, bigizwemo uruhare na FPR-Inkotanyi, hari byinshi bishimira bimaze kugerwaho.

Ati “Ubukwe iyo bujya gushyuha bugira uko butangira, ubu iyi n’intangiriro yabwo, abanyamuryango barabyishimiye kandi mu by’ukuri nta mukandida wundi ni Paul Kagame, kandi reka tumutore ni uko hari byinshi amaze kutugezaho bifatika. Nabivuga nk’umugore, ariko muri rusange Igihugu gifite aho kigeze mu iterambere, kandi dukesha intore izirusha intambwe, intero ni ya yindi, ni Nyakubahwa Paul Kagame tugomba gutora 100%.”

N'abakecuru ntibatanzwe muri ibyo birori
N’abakecuru ntibatanzwe muri ibyo birori

François Xavier Munyanziza na we ni umunyamuryango muri ako Kagari, avuga ko kuri ubu bishimira ko u Rwanda rugendwa rukaba rufite umutekano, kandi byose bikaba byaragizwemo uruhare na FPR-Inkotanyi, agasanga umwaka batangiye ari uwo guhundagazaho amajwi umukandika wabo.

Ati “Ngira ngo uyu ni umunsi w’intangiriro ariko urugendo rurakomeje, Abanyarwanda bose ndetse n’abatari mu muryango FPR-Inkotanyi, twabashishikariza ko baza tugafatanya tukitorera umukandida wacu, intore izirusha intambwe, kuko hari byinshi yagejeje ku Rwanda muri iyi myaka 29 ishize, ibikorwa bya FPR-Inkotanyi mu Rwanda birivugira.”

Chariperson wa FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Gahanga, Nkunsi Godfrey
Chariperson wa FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Gahanga, Nkunsi Godfrey

Chairperson w’umuryango FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Gahanga, Godfrey Nkunsi, avuga ko barimo kwitegura igikorwa cy’amatora giteganyijwe umwaka utaha wa 2024, kuko atari igikorwa cyoroshye kuri bo.

Ati “Dufite intego y’uko tugomba gutora 100% umukandida wacu, turi mu ngamba, ariko turimo nanone turitegura kurushaho, ku buryo intego twihaye nk’Akagari ka Gahanga tugomba kuyigeraho, nk’uko twabyiyemeje. Turimo turasubira mu miyoborere, ubukangurambaga, mu minsi yashize twarahije abanyamuryango benshi, tugomba no kubakurikirana mu bikorwa by’umuryango bitandukanye, kugira ngo wa munsi uzagere twiteguye, kandi dutora 100%.”

Mu Kagari ka Gahanga kugeza ubu abagera ku 2,966 nibo banyamuryango ba FPR-Inkotanyi, bamze kwiyandikisha mu ‘Intore Solution’.

Bishimiye ibyagezweho
Bishimiye ibyagezweho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira umuryango wa FPR inkotanyi kuko wadukoreye byinshi nanubu ukibikora kucyifuzo nubusabe nasabaga umuryango Fpr inkotanyi nuko nifizaga kuba umunyanyamuryango tugafatanya gushyigikira ishema ryu MURYANGO murakoze mbaye mbashimiye uburyo muribwakire ikifuzo cyanjye imana ikomeze uduhe ishema ryu MURYANGO murakoze

Tuyishimire Abou Bakr swiddiq yanditse ku itariki ya: 15-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka