Yatangiye guhatana n’abakuze akiri umwana

Shyaka Victor umwana w’imyaka 14 ukinira mu ikipe ya Karate yitwa Lion Karate Do, yatangiye guhatana n’abakuze kandi akiri umwana muto.

Shyaka ufite umukandara w’umukara muri Karate, atangaza ko icyamuteye gutangira guhiganwa n’abakuru, ari uko yasanze yaratojwe neza kuva akiri umwana, ubu akaba abona ntacyo abura kugirango ahiganwe n’abakuze.

Yagize ati” Natangiye Karate mfite imyaka itanu, ngira amahirwe yo kugira umutoza mwiza witwa Nkoranyabahizi Noel tukiri kumwe kugeza ubu. Ibi byamfashije gutera imbere vuba mu cyiciro cy’imyiyereko muri karate kizwi ku izina rya Kata, ntangira amarushanwa nkiri umwana nkina mu cyiciro cy’abato ( Junior)”.

Shyaka Victor amaze guhigika bakuru be mu marushanwa yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu mwaka
Shyaka Victor amaze guhigika bakuru be mu marushanwa yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu mwaka
Muri aya marushanwa yo kwibuka yegukanye n'igikombe cy'umwana muto witwaye neza mu marushanwa
Muri aya marushanwa yo kwibuka yegukanye n’igikombe cy’umwana muto witwaye neza mu marushanwa

Shyaka akomeza agira ati” Maze kubona ko urwego rw’abana maze kururenga nubwo nkiri muto , nasabye umutoza wange Nkoranyabahizi Noel ko natangira kurushanwa mu bakuru ( Senior) aranyemerera”.

Umutoza amaze kumwemerera gukina mu bakuru, Shyaka atangaza ko yatangiriye ku marushanwa asoza umwaka wa 2015 akaviramo muri 1/4 cy’irangiza ariko ntiyacika intege akomeza kwitoza, mu marushanwa yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22, nibwo yongeye gukina aba uwa mbere anegukana igikombe cy’umwana muto witabiriye amarushanwa yo kwibuka.

Hamwe n'ikipe ye ya Lion bishimira uburyo yitwaye mu marushanwa
Hamwe n’ikipe ye ya Lion bishimira uburyo yitwaye mu marushanwa

Nkoranyabahizi Noel utoza Shyaka victor akaba n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate, atangaza ko Yemereye Shyaka guhiganwa mu bakuru kuko yari amaze kurenga urwego rw’abana, kandi bari kumutegurira kuzaserukira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga kuko ari gutera imbere cyane kandi atanga icyizere cy’ejo hazaza ha Karate mu ruhando rw’amahanga.

Ati “ Nkurikije iterambere rya Shyaka ndetse n’umuvuduko afite mu gufata vuba kandi neza ibyo atozwa, akaba anagira akarusho kuko, arenzaho akanagana imbuga nkoranyambaga kureba uko abateye imbere muri uyu mukino bakina, bintera imbaraga zo gukomeza kumwitaho cyane kuko ntakabuza tuzamutwara mu marushanwa mpuzamahanga, kandi turizera ko azagera kure kuruta aho twe bakuru be bageze tugikina”.

Ikipe y’igihugu ya Karate irateganya kuzitabira amarushanwa Nyafurika ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka wa 2016, mu minsi mike bakaba bari butangire kuyitegura byimbitse nk’uko Nkoranyabahizxi Noel yabitangaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka