Shampiyona ya 2023 mu mukino wa Basketball mu Rwanda izatangira tariki ya 13 Mutarama uyu mwaka.
Guhera mu ntangiriro za Werurwe umwaka utaha, irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Basketball ku mugabane wa Afurika, rizwi nka Basketball Africa League (BAL) rirongera gukinwa ku nshuro yaryo ya 3.
Ikipe ya APR ya Basketball y’abagore yatangiye itsindwa mu irushanwa rya FIBA WOMEN CHAMPIONSHIP ririmo kubera mu gihugu cya Mozambique.
Ikipe y’APR y’abagore mu mukino wa Basketball yasesekaye mu mujyi wa Muaputo ho mu gihugu cya Mozambique aho igiye kwitabira irushanwa rya FIBA WOMEN CHAMPIONSHIP.
Amakipe y’abagore ya APR na REG ntiyahiriwe n’irushanwa rya Basketball ryo mu karere ka gatanu ryaberaga i Arusha muri Tanzania, kuko iryo rushanwa ryegukanywe n’ikipe yo mu Misiri.
Guhera ku itariki 21 kugeza ku ya 30 Ukwakira 2022, i Kigali hazongera kubera irushanwa ngarukamwaka rya Legacy Tournament 2022.
Kuva tariki 22 kugeza 24 Nzeri 2022, mu kigo cy’ishuri rya St Aloys i Rwamagana, habereye ingando (camp) z’umukino wa Basketball, z’abana batarengeje imyaka 14 na 16 mu bahungu n’abakobwa ziswe ‘JR NBA Camp bye bye vacance’. Izi ngando z’iminsi 3, zikaba zarateguwe n’Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Basketball (...)
Nyuma y’amasaha macye yashyizwe ahagaragara abakinnyi 24 b’intoranywa muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, ubu bamaze kwigabanya mu makipe 2 bikozwe n’abakapiteni bayoboye aya makipe.
Itsinda ry’abaririmbyi ryo muri Kenya, Sauti Sol, ritegerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane mu gitaramo kizabera muri BK Arena, kizabanzirizwa n’imikino ya Basket.
Ikipe ya REG BBC yegukanye shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2022 itsinze Patriots BBC imikino 3-2.
Ikipe ya REG Women BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022 muri Basketball, nyuma yo gutsinda APR Women BBC amanota 63-54, mu mukino wa kane wa kamarampaka.
Ikipe ya Patriots yigaranzuye REG iyitsinda amanota 78 kuri 65, bategereza umukino wa nyuma uzatanga ikipe izegukana igikombe, uzaba kuri iki cyumweru.
Abakunzi ba Basketball kuri uyu wa Gatandatu barongera gukurikira umukino wa kamarampaka hagati y’ibihangange muri Basketball mu Rwanda, ari byo Patriots na REG. Ni umukino wa kabiri mu mikino 5 ya kamarampaka (Playoffs) igomba gukinwa kugira ngo hamenyekane ikipe yegukana shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2022.
Ikipe ya Orion Basketball Club yasinyanye amasezerano n’icyamamare mu muziki nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yo kwamamaza ibikorwa byayo (Brand Ambassador).
Muri shampiyona ya Basketball yakomezaga kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Patriots yatsinze REG BBC amanota 83-78, isoza shampiyona ari yo iyoboye mbere y’uko hakinwa imikino ya kamarampaka.
Urugendo rw’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 mu gikombe cy’Afurika (FIBA U-18 Men’s African Championship 2022), cyaberaga muri Madagascar rwasojwe nyuma yo gutsindwa umukino wa kane wikurikiranya.
Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 batangiye imikino y’igikombe cya Afurika batsindwa na Mali amanota 67 kuri 49. Wari umukino wa mbere mu itsinda rya kabiri aho ikipe y’u Rwanda yahuraga n’igihugu cya Mali kinabitse iki gikombe. Umukino wabereye mu nzu y’imikino ya PALAIS NATIONAL DE LA CULTURE ET DES (...)
Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, yisanze mu itsinda rya kabiri mu gikombe cy’Afurika (FIBA U-18 MEN’S AFRICAN CHAMPIONSHIP), ririmo n’igihugu cya Mali kibitse igikombe giheruka.
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, bahagarutse i Kigali berekeza mu mujyi wa Antananarivo muri Madagascar, aho bagiye kwitabira imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje iyo myaka (AfroBasket U18 2022).
Imikino yo mu cyiciro cya kabiri muri Basketball, yasojwe igikombe cyegukanywe na Kigali Titans ihigitse Orion nyuma yo kuyitsinda ubwa 2 mu mukino wa kamarampaka, wabereye muri BK ARENA, aho ikipe ya Kigali Titans yawegukanye itsinze Orion amanota 65 kuri 64.
Kigali Titans Basketball Club imaze umwaka umwe ishinzwe, yamaze kuzamuka mu kiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Flame Basketball Club imikino ibiri ku busa muri kamarampaka.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yasezerewe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi nyuma yo kunanirwa kwerekeza mu gice cya nyuma cyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi. Nyuma yo gutsindwa na Tunisia amanota 76 kuri 66 ku mugoroba tariki 03 Nyakanga 2022 byatumye urugendo rw’ikipe y’Igihugu rushyirwaho akadomo bituma u (...)
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Dr Cheikh Sarr nta mpinduka yari yakoze ugereranyije n’ababanje mu kibuga ubwo u Rwanda rwakinaga na Sudani y’Epfo ku munsi wari wabanje.
Ni umukino watangiye u Rwanda rusabwa gutsinda Sudani y’Epfo kuko mu duce tubiri tw’iri rushanwa twari tumaze gukinwa, u Rwanda rwari ku mwanya wa nyuma n’amanota 3, mu gihe Sudani y’Epfo yo yinjiye muri uyu mukino ifite amanota 6 kuko yatsinze imikino yose.
Mugabe Aristide wari umaze imyaka 11 akinira ikipe y’Igihugu y’umukino wa Basketball, yamaze gutangaza ko asezeye gukinira iyi kipe yari amaze imyaka 11 akinira, ashimira buri wese wamushyigikiye.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’umuterankunga mushya, afite agaciro ka miliyoni 240 Frw.
Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 n’iya Uganda mu bakobwa, zegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (FIBA U-18 Africa Championship 2022-Zone V Preliminaries).
Ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18, mu mikino wa Basketball iri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika binyuze mu karere ka gatanu, yaraye ibonye itike nyuma yo gutsinda Uganda amanota 72-59.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2020, muri BK Arena hasojwe imikino ya BAL (Basketball Africa League) yegukanywe na US Monastir yo muri Tuniziya itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 83 kuri 72.
Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri ni yo yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino ya BAL 2022 irimo kubera i Kigali itsinze Forces Armées et Police Basketball (FAP) yo muri Cameroon amanota 97 kuri 74.