Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’umuterankunga mushya, afite agaciro ka miliyoni 240 Frw.
Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 n’iya Uganda mu bakobwa, zegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (FIBA U-18 Africa Championship 2022-Zone V Preliminaries).
Ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18, mu mikino wa Basketball iri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika binyuze mu karere ka gatanu, yaraye ibonye itike nyuma yo gutsinda Uganda amanota 72-59.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2020, muri BK Arena hasojwe imikino ya BAL (Basketball Africa League) yegukanywe na US Monastir yo muri Tuniziya itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 83 kuri 72.
Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri ni yo yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino ya BAL 2022 irimo kubera i Kigali itsinze Forces Armées et Police Basketball (FAP) yo muri Cameroon amanota 97 kuri 74.
Ku wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, muri BK Arena, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball ‘FERWABA’, ryasinyanye amasezerano y’imikoranire na NBA Africa.
Nk’uko benshi bari babyiteze, ikipe ya Petro de Luanda ni yo yatangiye neza agace ka mbere ndetse yanayoboye kuva kagitangira. Abasore nka DUNDAO na Goncalves ni bo batangiye neza kuko habura umunota umwe gusa ngo agace ka mbere karangire, ni bo bari bamaze gutsinda amanota menshi 8 na 7 kuri buri umwe nk’uko (...)
Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball Wilson Kenneth Gasana umaze imyaka irenga icumi akinira u Rwanda, yahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda
Umunsi wa kabiri w’imikino ya nyuma ya BAL 2022 wasize ikipe za US MONASTIR yo muri Tunisia ndetse na ZAMALEK yo mu Misiri zigeze muri kimwe cya kabiri aho basanzeyo Petro de Luanda yagezeyo isezereye AS SALÉ yo muri Morocco ndetse na FAP yo muri Cameroon yo yagezeyo isezereye muri 1/4 ikipe ya REG BBC yo mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyavuguruwe. Uyu muhango wabereye kuri Club Rafiki i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022.
Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG BBC) yahabwaga amahirwe, isezerewe muri 1/4 nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’ingabo na Polisi (FAP) yo muri Cameroon. Ku munota wa kabiri nibwo Cleverland Thomson yatsinze amanota 3 ya mbere yo muri uyu mukino muri rusange.
Perezida Paul Kagame yavuze ko atewe ishema no kuba u Rwanda rwakiriye Irushanwa rya BAL ku nshuro ya Kabiri. Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro na Masaï Ujiri, umwe mu batangije gahunda ya Giants of Africa ndetse akaba ari na Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri NBA muri Leta Zunze za (...)
Guhera tariki ya 21 kugeza tariki 28 Gicurasi 2022, mu Rwanda harabera imikino ya nyuma y’irushanwa nyafurika ry’umukino wa Basketball (BAL), rigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutangizwa no gufungurwa ku mugaragaro mu mwaka ushize wa 2021.
Ikipe ya Basketball y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG BBC, ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022, nibwo yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ikubutse mu gihugu cya Turukiya mu myiteguro y’imikino ya nyuma ya BAL.
Ikipe ya sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG BBC) iri mu irushanwa rya BAL (Basketball Africa League) yamaze guhabwa ikiruhuko muri shampiyona mu rwego rwo kwitegura iyi mikino izabera i Kigali.
Umunya-Bosnia Jusuf Nurkić ukina mu ikipe ya Portland Trail Blazers yo muri Shampiyona ya Basket ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu Rwanda aho yaje mu bikorwa by’ubukererugendo
Muri Mutarama uyu mwaka mbere y’uko umwaka w’imikino 2022-2023 utangira mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, nibwo abanyamuryango b’iri shyirahamwe bamenyeshejwe ko batazakomezanya n’uwari umuterankunga wabo ari we Banki ya Kigali (BK) bari bamaranye imyaka itatu dore ko batangiye gukorana mu Gushyingo 2018.
Ku wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022 muri Kigali Arena habereye umukino wa Basketball w’ishiraniro hagati y’amakipe ahora ahanganye mu Rwanda, urangira REG BBC iri mu marushanwa nyafurika y’umukino wa Basketball (BAL 2022) itsinzwe na Patriots amanota 70 kuri 63.
Nyuma yo gutandukana n’uwari umuterankunga waryo, Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryashyize hanze ikirango gishya kizakoreshwa muri shampiyona.
Ikipe ya ya Basketball ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG BBC, yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya BAL 2022, yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe yakirwa nk’Intwari nyuma yo gusoza imikino yo mu matsinda ari iya mbere.
Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG BBC, ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022, yasoje imikino yayo yo mu matsinda ari iya mbere.
Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG Basketball Club, ikatishije itike yo gukina imikino ya nyuma izabera i Kigali, nyuma yo gutsinda umukino utoroshye wayihuje na US Monastir yo muri Tunisia ukarangira ku ntsinzi ya REG y’amanota 77 kuri 74 ya US Monastir.
Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino y’irushanwa nyafurika rya BAL 2022, REG BBC itsinzwe na Dakar Université Club Basketball (DUC) ku manota 92 kuri 86, bituma REG ikomeza gutegereza itike.
Ikipe ya REG basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022, yongeye kuzamura ibendera ry’u Rwanda muri Sénégal, nyuma yo gutsinda SLAC yo muri Guinea amanota 83 kuri 81, Nshobozwabyosenumukiza akaba ari we ushyizemo amanota y’intsinzi.
Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igufu, REG, ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022, yatsinze umukino wayo wa mbere wo mu matsinda, aho yatsinze As salé yo muri Marco basangiye itsinda, amanota 91-87.
Ku mugoroba wo ku ya 5 Werurwe 2022, ku kibuga cya NBA Academy kiri i Dakar muri Sénégal, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Jean Pierre Karabaranga, aherekejwe na Perezida wa Federasiyo ya Basketball mu Rwanda, Mugwiza Desire, basuye ikipe ya REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL (Basketball Africa League), (...)
Ku bufatanye n’Akarere ka Kayonza n’ikigo nderabuzima cya Nyamirama, Shooting Touch Rwanda yateguye irushanwa rya mbere muri uyu mwaka wa 2022 nyuma y’imyaka ibiri nta marushanwa itegura. Iri rushanwa ryabaye mu cyumweru gishize ku kibuga cya Shooting Touch Nyamirama.
I Dakar mu gihugu cya Senegal hatangiye ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Isi cya Basketball kizabera mu Buyapani mu 2023, u Rwanda rutangira rutsindwa na Sudani y’Epfo amanota 68-56.
Ikipe y’igihugu ya Basketball iri mu gihugu cya Sénégal, aho yagiye mu irushanwa ry’amajonjora yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizaba umwaka utaha wa 2023, yatsinze Misiri mu mukino wa gishuti, amanota 75 kuri 67.
Titans BBC ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa ribanziriza shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo, ‘FERWABA PRE-SEASON TOURNAMENT 2022, Division 2’, itsinze Orion ku mukino wa nyuma, amanota 70 kuri 61.