Mbere y’umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda uzahuza Rayon Sports na AS Kigali, Haruna Niyonzima Captain wa AS Kigali yitezwe kugaruka mu kibuga, nyuma yo gusiba imikino Nyafurika ikipe ye yakinnye kubera kubura ibyangombwa.
Johnathan "Johnny" McKinstry wahoze atoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yarangije kwemezwa nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Uganda aho kuri uyu wa mbere tariki 30Nzeri 2019 yasinye amasezerano y’imyaka itatu.
Mu gihe Shampiyona y’Umupira w’amaguru mu Rwanda isigaje iminsi mike ngo itangire, muri Sitade Ubworoherane y’i Musanze hari akazi katoroshye mu rwego rwo gushaka icyemezo cyemerera iyo sitade kwakira imikino ya Shampiyona.
Mu mukino ubanza mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe cya CHAN 2020 , Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) atsindiye Ethiopia iwayo igitego kimwe ku busa.
Umukino w’ishiraniro wabereye muri Kigali Arena mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 21 Nzeri 2019 warangiye ikipe ya Patriots BBC itsinze REG BBC amanota 65-59.
Mu ntangiriro z’Ukwakira mu Rwanda harakinwa isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla 2019, rikazakinirwa mu turere dutatu mu gihe cy’iminsi itatu
Ku wa gatanu tariki 20 Nzeri 2019 muri Kigali Arena habereye imikino ya Basketball. Ikipe y’abagore ya APR yegukanye igikombe cya Shampiyona iterwa inkunga na Banki ya Kigali (BK National Basketball League).
Nyuma y’iminsi hashakishwa umutoza ugomba gusimbura Robertinho, Rayon Sports yasinyishije Javier Martinez Espinoza amasezerano y’umwaka umwe.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yaraye igeze i Addis Ababa muri Ethiopia amahoro, aho igomba gukina n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia mu mukino wo gushaka tike y’igikombe cya CHAN.
Ikipe y’u Rwanda y’abagabo itangiranye intsinzi imikino Nyafurika y’abafite ubumuga itsinda Kenya amaseti 3-2 mu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera kuri uyu wa kane.
Nyuma y’uko ikipe ya Mukura yatsinze iya Rayon Sport ikayitwara igikombe cy’amarushanwa y’ikigega ‘Agaciro’, umufana umwe yayihaye ikimasa mu rwego rwo kwishimira iyo ntsinzi.
Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) itsinze iya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Léopards) mu mukino wa Gicuti.
Mu gikombe cya Para Volley Sitting Volleyball Championships cyaberaga mu Rwanda, u Rwanda rwegukanye igikombe mu bagore.
Mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru bashishikajwe no gufana amakipe yabo bakunda mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi (UEFA Champions League), ibyamamare byo mu Rwanda birimo abahanzi, abavanga imiziki, abakinnyi n’abandi, ni bamwe mu biteguye kurara bicaye imbere ya televiziyo zabo birebera amakipe bafana.
Mu gihe hari abatekereza ko bene iyi mikino yo kurwana abayijyamo baba bagamije kujya bakubita abantu, abayikina bo si ko babivuga ahubwo bemeza ko mu byo bigishwa ari no kugira imyitwarire myiza (Discipline) birinda ubushotoranyi, ahubwo bakaba bakwirwanaho mu gihe basagariwe cyangwa bagatabara, bakanakiza umuntu mu gihe (...)
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamaze kugera i Kinshasa aho igiye gukina na DR Congo mu mukino wa gicuti utegura uwa Ethiopia
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna na AS Kigali yamaze kubona ibyangombwa bikuraho inzitizi zatumaga adakina imikino mpuzamahanga.
Mu mukino wa Sitting Volleyball y’abafite ubumuga, u Rwanda rwatsinze umukino wa kane mu mikino nyafurika iri kubera mu Rwanda (Para Volley Africa Sitting Volleyball Championships 2019).
Abafana b’ikipe y’umupira w’amaguru ya Mukura Victory Sports, baravuga ko ikipe yabo yihesheje agaciro na bo ikakabahesha nk’abafana.
Mu mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro, Mukura itsinze Rayon Sports ibitego 2-1 yegukana igikombe
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabereye kuri Stade Amahoro, Police FC itsinze APR igitego 1-0
Mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup, AS Kigali inganyije na Proline igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro itsinze Police Fc kuri Penaliti
Mu mukino wa mbere w’irushanwa ry’Agaciro, APR itsinzwe na Mukura kuri Penaliti nyuma yo kunganya 2-2.
Mbere y’umukino wa Confederation Cup uzahuza AS Kigali na Proline ku munsi w’ejo kuwa gatandatu 14 Nzeri 2019, Nlog Makoun Umunyakameroni ukinira AS Kigali nyuma yo kubona ibyangombwa, yahigiye guca umuhigo wa Rayon Sports ageza kure iyi kipe mu mikino nyafurika.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent, yahamagaye abandi bakinnyi 11 bagomba gutegura umukino wa Ethiopira wo gushaka itike ya CHAN
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ikoreye amateka kuri Seychelles iyitsinda 7-0 mu mukino wo kwishyura w’amajonjora y’igikombe cy’isi, aho Amavubi ahigitse iyi kipe ayitsinze ibitego 10-0 mu mikino yombi.
Polisi y’u Rwanda yitwaye neza mu mikino njyarugamba ya Taekwondo yaberaga i Kigali, itsindira imidali umunani harimo itandatu ya zahabu.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, itsinze Seychelles ibitego bitatu ku busa (3-0) mu mukino ubanza w’amajonjora y’igikombe cy’isi cya 2022 kizakinirwa muri Qatar.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru imaze gukora imyitozo ya nyuma, kuri Stade Linite izaberaho umukino wayo na Seychelles kuri uyu wa Kane.