Denmark: Bakoze porogaramu ya mudasobwa imenya igihe umuntu azapfira

Iyo porogaramu ikoreshwa na mudasobwa (Artificial Intelligence model), yakozwe n’abashakashatsi mpuzamahanga, ikaba ifite ubushobozi bwo kumenya ibizaba ku buzima bw’abantu mu bihe bizaza, harimo n’igihe bazapfira.

Bakoze porogaramu ya mudasabwa imenya igihe umuntu azapfira
Bakoze porogaramu ya mudasabwa imenya igihe umuntu azapfira

Iyo porogaramu yiswe ‘Life2vec’ ihindura amakuru yahawe, ikayakoresha mu kumenya ibishobora kuba ku buzima bw’umuntu mu gihe runaka, ikaba yarakozwe n’abashakashatsi bo muri Denmark no muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Odditycentral, ivuga ko nyuma yo guhabwa amakuru ajyanye n’ubuzima bw’abaturage bagera kuri Miliyoni esheshatu, harimo igihe bavukiye, amashuri bize, imishahara bahembwa, inzu batuyemo ndetse n’uko ubuzima buhagaze muri rusange, iyo Artificial Intelligence model yatojwe uko yamenya mbere, ibizakurikiraho mu buzima bw’abo bantu.

Life2vec yagaragaje ko ifite ubushobozi bwo kwerekana igihe abantu runaka bazapfira, ishingiye ku makuru aberekeyeho yari yahawe.

Urugero, yapimye itsinda ry’abantu bari hagati y’imyaka 35 na 65, kimwe cya kabiri cyabo barapfuye hagati ya 2016 na 2020, ishobora kumenya abapfuye muri bo n’abakiriho ku buryo bwizewe ku kigero cya 78% .

Ubwo bushakashatsi bwayobowe na Professor Sune Lehmann Jørgensen wo kuri Kaminuza ya Technical University of Denmark, yagaragaje ko Life2vec yakoresheje amakuru aturuka muri Denmark gusa, bityo ko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bishobora kutaba bimwe ku bantu bo mu bindi bihugu.

Life2vec yatangiye gukoreshwa aho muri Denmark, ariko abayikoze ngo bakeka ko hari n’izindi ‘models’ zamaze gukorwa, zikaba zikoreshwa na sosiyete nini mu by’ikoranabuhanga zikoresha amakuru menshi cyane mu kuzitoza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hhh niterambere rega .

Chuste yanditse ku itariki ya: 24-01-2024  →  Musubize

Hhhh, ubwose imenya nabazicwa nimpanuka ra! Uwiteka Imana yacu yubahwe kuko imenya byose, nigihe cyabyo🙏

Tom yanditse ku itariki ya: 24-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka