Ak’abashoferi batwaraga imodoka basinze kashobotse

Rutikanga Fiston urangije ayisumbuye mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kigali TSS riri muri IPRC Kigali, yakoze akuma kazajya kabuza umushoferi wasinze gutwara imodoka.

Rutikanga Fiston wakoze ako kuma kabuza umuntu gutwara imodoka yasinze
Rutikanga Fiston wakoze ako kuma kabuza umuntu gutwara imodoka yasinze

Uyo musore w’imyaka 20 yize ubukanishi bw’ibinyabiziga, avuga ko ako kuma yakoze karimo ikoranabuhanga (Software) rituma iyo umushoferi agiye gutwara imodoka yasinze, gahumurirwa n’umwuka we kagahita gapima ingano ya ‘alcool’, yaba irenze urugero imodoka ntiyake.

Ikindi ngo n’iyo umushoferi arimo kugenda atwaye imodoka yitwaje inzoga akaza kuzinywa akarenza urugero, ya modoka ihita izima igahagarara aho igeze, igacana amatara y’impuruza.

Rutikanga avuga ko uyu mushinga yise “Safety Driving with Security” yawutekereje agamije kurinda abatwara ibinyabiziga impanuka zo mu muhanda.

Agira ati “Nabitekereje kugira ngo mfashe abashoferi kwirinda impanuka zitewe no kunywa inzoga zirenze igipimo. Aka kuma kaba karimo urugero rwa alcool umuntu atagomba kurenza kandi n’iyo wagacomora ngo katagufata, imodoka nabwo ntiyaka”.

Iyo witwaje inzoga ukaza kuzinywa ukarenza urugero akuma gahita kakurega
Iyo witwaje inzoga ukaza kuzinywa ukarenza urugero akuma gahita kakurega

Avuga kandi ko iyo ari umushoferi utwaye imodoka itari iye irimo ako kuma, akaza kunywa akarenza urugero, imodoka atwaye izima, ka kuma gahita gatanga ubutumwa bugufi kuri terefone ya nyirimodoka, bumubwira ko umushoferi we yasinze atemerewe kongera gutwara.

Ikindi ngo iri koranabuhanga riberanye n’amasosiyete afite imodoka nyinshi zitwara abantu cyangwa ibintu, nk’uko Rutikanga akomeza abivuga.

Ati “Iyo ufite company irimo imodoka nyinshi ukazishyiramo zose iri koranabuhanga, bikurinda igihombo kuko uba uzikurikirana aho ziri hose. Kandi n’umushoferi ugerageje guhagarika iyi systeme ihita imurega bityo bikagabanya impanuka”.

Uyu musore avuga kandi ko ako kuma katakwibeshya ngo gafate uticaye mu mwanya w’umushoferi.

Ati “Nta kwibeshya kwabaho kuko ako kuma mba nakabariye agace runaka katagomba kurenga, ni umwanya w’umushoferi gusa, uri iruhande rwe ntikamufata”.

Normal"Aha kaba kavuga ko wemerewe gutwara imodoka nta kibazo"
Normal"Aha kaba kavuga ko wemerewe gutwara imodoka nta kibazo"

Rutikanga avuga ko iri koranabuhanga rye ryamutwaye amezi abiri kugira ngo abe ageze kuri ako kuma, akavuga ko kugashyira mu modoka y’umuntu yamuca amafaranga ibihumbi 100Frw.

Uyu musore asaba ubuyobozi cyangwa abandi babishobora kumutera inkunga akaba yatangira gucuruza ubumenyi bwe.

Ati “Ubu nkeneye uwantera inkunga kuko nta gishoro mfite, mbonye nka miliyoni eshanu natangira ngakora. Nkeneye imashini nifashisha, nkeneye aho gukorera n’abamfasha, ibyo mbibonye nakwiteza imbere ndetse ngaha akazi n’urundi rubyiruko”.

Iyo kaguhaye ubu butumwa uba wasinze imodoka igahita yanga kugenda
Iyo kaguhaye ubu butumwa uba wasinze imodoka igahita yanga kugenda

Rutikanga ngo nabona ubushobozi arateganya gukora akuma gakubiyemo akarwanya ubusinzi, akagabanya umuvuduko n’akerekana aho ikinyabiziga giherereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

uyu muhungu ni umuhanga cyane pe kandi Leta nimufashe hamwe na police yigihugu.
kuba yarabikopeye nubwenge bwe kdi bwiza cyane.

Baptiste yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

Nibyiza ariko mfite impung ko abeshya, umuntu wize mecanique ibijyanye na software nkizo bihurira he kweli? ?
Courage ariko vrmt nibyo twifuza ibiteza imbere igihugu cyacu

Vava yanditse ku itariki ya: 27-02-2018  →  Musubize

Aliko abantu bagiye bavugisha ukuli. Koko niwe wakoze bino atubwira. Turabizi neza zino technologie mubihugu byateye imbere bisanzwe bikoreshwa cyane cyane mu modoka zitwara abantu. Ni ibintu bizwi. Uyu musore se , kubikopera ,akoresheje ikoranabuhanga byamunanira.
Ngewe ndemeza ko ,yabikopeye aho bisanzwe bikoreshwa.
Cyokora nabyo twabimuhembera, ashoboye kubikopera, akabishobora,nabwo ni ubuhanga. aliko akilinda kutubeshya ko aliwe wabivumbuye,kandi bishaje.

byimana yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

Uyu mwana nuwo gushyigikira rwose,nkaba ntemeranya numaze kuvuga ngo yarakopeye. Iyaba twagiraka benshi bakopera nkawe bakabigaragaza.komerezaho kandi nizeye ko uzabona ubufasha. kuko ibyuvuze hano niba arukuri uzafasha benshi .

Ruhina yanditse ku itariki ya: 27-02-2018  →  Musubize

courage mwana ahubwo wagakoze akabuza gutwaea niyo waba wanyweye na gake.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

Sawa FISTON....kora akarwanya kuvugira kuri phone....abashiferi batwaye...dore nibyo biri budutese 100,000 ni menshi imodoka ikabana aho kuyaguca

theo yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

Courage wangu,erega abanyarwanda twibitseho ubuhanga burenze

Bisengimana Bienvenu yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

Courage bloox uzakore nakurumogi

Itangishaka didos yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka