Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko mu gihe cy’amatora hari ubwo berekwa ifoto y’uri mu batorwa bakamutora batamuzi, ariko bakifuza ko uwatowe yajya agaruka akabasura, akabakemurira ibibazo, aho kongera kumubona manda irangiye ashaka amajwi na none.
Ibi babitangaje mu gihe hategurwa amatora y’Abayobozi b’inzego z’ibanze n’Inama z’Igihugu z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga, muri uku Kwezi k’Ukwakira n’ugutaha k’Ugushyingo 2021.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ingengabihe y’ayo matora kuri uyu wa 30 Nzeri 2021, ivuga ko ikomeje gutegura ibikorwa by’amatora no kubishakira ingengo y’imari ndetse ikaba imaze gutegura no kumenyekanisha amabwiriza agenga ayo matora.
Umubyeyi w’imyaka 65 utuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, avuga ko abayobozi azi ari Umukuru w’Umudugudu atuyemo hamwe n’Umukuru w’Igihugu, abandi akavuga ko atabazi.
Yagize ati “Abo bayobozi, ntawe nzi, nzatora Emmanuel w’Umugududu na Kagame, Umukuru w’Igihugu”.
Uwitwa Kayitesi avuga ko kuba hari benshi batabasha kumenya abayobozi b’uturere n’abahagarariye ibyiciro by’Abagore, Urubyiruko n’Abafite ubumuga, ngo biterwa no guhora mu biro ntibafate igihe cyo gusura abaturage muri karitiye.
Kayitesi agira ati “Iyo tugiye gutora batwereka ifoto tugatora ariko nyuma yaho ntawe ugaruka ati ‘mwarantoye none nanjye ngiye kubageza kuri iki. Duheruka dutora gusa, dutora isura baba batweretse, manda irinda irangira tutarabona umuyobozi uza kudusura”.
Kayitesi avuga ko muri karitiye haba ibibazo byinshi abaturage bashobora gutura umuyobozi batoye akabikemura mu gihe yaba afashe byibura umunsi umwe mu cyumweru wo kubasura.
Avuga ko mu byo bashobora gutura ubuyobozi harimo amakimbirane hamwe n’ibibazo bijyanye n’ibura ry’ibikorwaremezo, rimwe na rimwe ngo usanga abaturage bakwikorera ibyo bikorwa by’iterambere ariko hakabura umuyobozi wo kubahuza.
Uwitwa Kamana na we avuga ko kubona inyandiko za Leta n’ibyangombwa mu nzego z’ibanze birushya benshi, akavuga ko abayobozi batorwa bagombye kugira uruhare mu gukemura ikibazo cyo gusiragira ku kagari, ku murenge no ku karere.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, asaba abumva bafitiye urukundo igihugu gutanga kandidatire, ariko bakaba bagomba kuzaba biteguye guhora hafi y’abaturage.
Kuri micro ya Radio Rwanda ku wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2021, Minisitiri Gatabazi yagize ati “Ibibazo by’Abaturage bigomba gukemuka, hanyuma ariko tugasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kuba mu baturage kugira ngo babumve kandi abaturage babibonemo”.
Kuri gahunda ya NEC bigaragara ko amatora y’abayobozi b’imidugudu azaba ku itariki 23 z’uku kwezi k’Ukwakira, abayobozi b’uturere bakazatorwa tariki 19 Ugushyingo 2021, na ho abayobora Inama z’Igihugu ku rwego rw’Igihugu bakazatorwa ku itariki 23 Ugushyingo 2021.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutare-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Cyumba-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gakenke District / 31 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Burera District / 31 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamasheke District / 29 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gihundwe Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyakabuye Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Karongi District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutsiro District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rubavu District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyabihu District | 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Musanze District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rwamagana District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngoma District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kirehe District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatsibo District / 22 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatunda Sector,Nyagatare / 22th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyarugenge District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rulindo District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kicukiro District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Bugesera District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Muhanga District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngororero District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kamonyi District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamagabe District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gisagara District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyaruguru District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyanza District / 14th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ruhango District / 14th July 2017